Nyarugenge:Urukiko rwaburanishije urubanza rw’amahugu y’inkiko Gacaca-Niyonzima Etienne aravugwaho gukoresha inyandiko mpimbano akigabiza imitungo y’abaturage
Hashize igihe mu Rwanda, havugwa ko hari abitwikira inkiko Gacaca bagakoresha amarangizarubanza y’amahimbano, bakigabiza imitungo y’abaturage.
Nibyo byaburanagwa mu rukiko i Nyamirambo aho Kamuharaza Christine yareze umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent gukoresha inyandiko mpimbano zitiriwe Gacaca akigabiza umutungo we ugizwe n’amazu ari mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.
Igitangaje nuko Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent atubahirije amategeko agenga cyamunara, Kuba Nyamitali Innocent ataratangaje amatangazo mu bitangazamakuru byandika bifite ibyangombwa bitangwa n’ikigo ngenzuramikorere RURA.
Izi nyandiko, umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent yakoresheje azihawe na Niyonzima Etienne zateje ikibazo,kuko icyo gihe nabwo Niyonzima Etienne yarazikoresheje aziregwa mu rukiko.
Niyonzima Etienne yisobanura mu itangazamakuru yavuze ko izo nyandiko za Gacaca ari mpimbano ko zabazwa Maniragaba petero,Nyuma y’imyaka 8 Niyonzima Etienne agaruye za mpapuro mu guteza cyamurana inzu z’abaturage.
Uyu munsi Tariki ya 2/5/2023 , mu rukiko rukuru nibwo habaye urubanza aho Me Muhigo Bernard, wunganira mu mategeko Kamuhoza Christine, yabwiye umucamanza amwe mu makosa yakozwe n’umuhesha w’inkiko wumwuga Nyamitali Innocent yagize ,ati:”Iyi cyamunara yakozwe nta rubanza ifite, bakoresheje impapuro mpimbano aho Me Innocent yazanye agapapuro kamwe nabwo avuga ko Kavuye muri Minibumwe nta bwo kagaragaza igihe urubanza avuga rwa Gacaca rwabaye, ikindi yakoze cyamunara itujuje amategeko nta raporo igaragaza uko yayikoze, nta tangazo ry’ikinyamakuru rihari usibye ibyo yerekana bya reception ya radio y’abasiramu (VOA) Voice of Africa , ikindi yapfobeje umutungo igenagaciro ryari Miliyoni 20 Rwf, ariko yateje uyu mutungo awupfobeje kuri Miliyoni 8 rwf gusa, yirengagije ko cyamunara ya mbere Itegeko rivuga ko umutungo ugomba kugurishwa kuri 75% byawo. twe turasaba ko iyi cyamunara yavaho kuko ntikurikije amateko”.
Umucamanza, yahise asaba Me Innocent gutanga ibisobanuro kubyo bavuze, yireguye ahakana ibyo bavuze byose, yemeza ko yakoze cyamunara yujije amategeko.
Umucama yahise yongera kumubaza, ati:”Ko tutabona raporo yuko iyi cyamunara yakozwe muri Systems?”’.
Me Innocent yireguye avuga ko impamvu atayikoze nuko yahise aregwa batambamira cyamunara itararangiza gukora raporo yabyo.
Umucamanza yongeye kubaza , uyu Me Innocent,ati:”Ese cyamunara wakoze wamenyesheje nyiri mutungo ???.
Me Innocent yireguye avuga ko byakozwe?? ati:'”byarakozwe ariko nkabona batabyitayeho ngo bakurikirane uko irimo gukorwa”.
HANGA NEWS, ubwo twari ku rukiko twahise duhura n’umwe mu muryango wa Kamuharaza Christine, tumubaza kubyakozwe niba hari icyo babiziho , tuganira n’uwitwa Claudine Umugwaneza, ati:”Nyamitali Innocent arabeshya, E-mail yanjye ihora ifunguye ibyo kuvuga ko yaduhuje na cyamunara ntabyabayeho , ahubwo yampaye uruparuro kuri what’s app asaba gusinya kuri cyamunara yakoze ndabyanga , mpita nihutira kujya kuri Minisiteri y’ubutabera (Minijust) kubabwira ibimbayeho ,sibwo bamuhamagaye bamwaka raporo ikayibura , sibwo bahise bamusaba guhagarara kuko ibyo yarimo babonaga budasobanutse ”.
Umucamanza yasoje iburanira ,asaba icyo bakongeraho, Me Muhigo Bernard, ati:'”Izi manza bazana nta zabayeho, ikimenyimenyi nuko ubushize bazizanye bagatsindwa , n’ibintu bagize akamenyero ndasaba ko urukiko rwazashishoza ”.
Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 4 Kane w’iki cyumweru , Tariki 4/5/2023.
Amakuru yongeye gusakara mu murenge wa Kimisagara ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ,aho Niyonzima Etienne avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bamusenyeye bakanamusahura.
Abaturage bo bakabihakana bagatabaza umukuru w’igihugu Perezida Kagame kuko bugarijwe na Niyonzima Etienne bashinja gukoresha inyandiko mpimbano za Gacaca ya Biryogo.

Niyonzima Etienne,uvugwaho gukoresha inyandiko mpimbano za Gacaca yigarurira imitungo y’abaturage.

Me Nyamitali Innocent uvugwaho gukora cyamunara y’amanyanga.



