Benshi banditse basaba ko Minisitiri wa Sport Aurore Mimosa yirukanwa

Uyu wa 20/4/2023 , Muri Village Urugwiro Hateraninye inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, ibyemezo byavuyemo nk’ibisanzwe byashyizwe kuri Twitter ya Primature Rwanda ( Ministiri w’intebe).

Mu byatunguye benshi ni Comment cyangwa amagambo yaharekeje ibi byemezo aho abanditse nka 99% Bose hahuruje ku kibazo cya Sport mu Rwanda , aho bagaragaza ko bari biteguye ko Minisitiri wa Sport Aurore Mimosa Munyangaju yirukanwa.

Bagiye bagaragaza ko sport mu Rwanda igeze ahabi, Kandi ko biterwa nuko iyobowe nabi , ikibazo gikomeye ari Minisiteri wa sport wagashyize ibintu ku murongo byamunaniye.

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishyamba si ryeru Muhire Henry wari umunyamabanga Mukuru muri FERWAFA hamwe na Iraguha David warukuriye DAF beguye ku mirimo yabo.

Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w’ejo uwari umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana nawe yeguye.

Icyakora n’ubwo aba bombi basezeye nta kindi cyatangajwe ku iyegura ry’abo ndetse bose bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no kugeza bamwe mu nkiko.

Hari n’amakuru avuga ko umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinyira y’imyaka ibiri yo gutoza byose bikaba bifite aho bihuriye n’iyegura rya bamwe.

Benshi mu banditse barimo gusaba leta gukurukiranira hafi sport mu Rwanda kuko bidakozwe Umupira w’amaguru mu Rwanda ushobora kuba amateka.

Nyarukira kuri Twitter ya Primature Rwanda usome byinshi.

Nabo naraye yeguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *