Kwibuka29: I Nyarugenge bibutse Abatutsi biciwe kuri Ruzirabatutsi
Abatuye mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge inshuti n’imiryango cyane abatuye umurenge wa Kigali bibutse ku nshuro ya 29 abazize Jenoside biciwe ku musozi wa Nyiraruhinga uzwi ku izina rya Ruzirabatutsi (hafi y’uruganda rwa Ruliba kuri Nyabarongo).
Umuryango Ibuka n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali, bavuga ko uyu musozi hamwe n’Ikiraro cy’Umugezi wa Nyabarongo bibitse amateka akomeye y’Abatutsi bagiriwe nabi, kuva mu mwaka wa 1959 kugera muri 1994.
Ikiraro cya Nyabarongo ngo cyahoragaho bariyeri igamije kumenya Abahutu, Abatutsi n’Abatwa hakoreshejwe Ibuku, Abatutsi bakwimenya bagahita bahungira ku musozi wa Ruzirabatutsi hafi aho.
Umurinzi w’igihango warokoreye Abatutsi bagera kuri 34 muri ako gace kahoze ari muri Komini Butamwa (Segiteri ya Mwendo), Martin Mutsindashyaka agira ati “Abaturage babonaga Abatutsi bakabamanukana kuri uyu musozi bagira bati ’Ruzirabatutsi nibabone”.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusozi wa Ruzirabatutsi wiciweho abarenga 750, bamwe barohwa muri Nyabarongo abandi batabwa mu cyobo hafi y’uwo mugezi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe, avuga ko bariyeri yo kuri Nyabarongo yakoreragaho Interahamwe, Abasirikare b’Abafaransa n’Abazayirwa (Zaïrois), bose bakaba baragize uruhare muri Jenoside yahakorewe.
Yagize ati “Ntabwo ari Interahamwe gusa zagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi muri aka gace, kuko n’Abafaransa bagendaga bareba ngo ’wowe uri nde wowe uri nde’, n’Abazayirwa”.
Mu baregwa kuyobora Interahamwe na Ex FAR bakurikiranyweho Jenoside yakorewe kuri Nyabarongo na Ruzirabatutsi, harimo uwitwa Setiba ufungiwe i Mageragere, akaba ngo yarafashijwe n’uwitwa Nyabugwiza Celestin bahimbaga Mahembe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko muri rusange ako Karere kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 45, ariko abo imibiri yabo imaze kuboneka bakaba ari bihumbi 37.
Ngabonziza avuga ko indi mibiri y’Abatutsi itaraboneka ngo biterwa no kudatanga amakuru kw’abatarahigwaga muri Jenoside.
Mu ijambo rye, DEA Emmy NGABONZIZA
yasabye abafunguwe barangije ibihano byabo kugira umutima wo gusaba imbabazi no koroherana n’Abacitse ku icumu bakabana mu mahoro. Yashimiye imiryango ishingiye ku myemerere ku ruhare rwayo mu kubanisha Abanyarwanda babafasha kwiyunga.
Mu kiganiro cye, Ambassador Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko uyu musozi uri kuri Nyabarongo wari wariswe Ruzirabatutsi kubera Abatutsi bahiciwe. Yagarutse kuri bariyeri yabaga kuri Ruliba ayihuza n’amateka y’ubuyobozi bubi bwakomeje gutoteza Abatutsi kugeza kuri Jenoside.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y’abaturage Martine Urujeni, mu ijambo rye yagize ati:“Mfite icyizere ko nta mututsi uzongera kurohwa muri Nyabarongo kuko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bufite intego ko ibi bitazongera ukundi, ndashimira Inkotanyi zitanze zigahashya umwanzi’.
Yakanguriye urubyiruko kwirinda amayeri y’ababashora muri politiki mbi z’amacakubiri, asaba abayeyi kwirinda kuyobya urubyiruko bakabigisha amateka batayagoreka. Yasabye Abarokotse gukoresha neza amahirwe bahawe n’Igihugu bakiteza imbere bagateza n’igihugu cyabo imbere.
Mu buhamya bwa , Mukamana Athanasie warufite imyaka 15 muri Jenoside yavuze ko Interahamwe zamuhambiranyije n’undi mudamu babajugunya mu ruzi rwa Nyabarongo ku bw’amahirwe mugenziwe yari azi koga. Bavuyemo bajya kwihisha mu rugo rw’umusaza ariko arabirukana abaziza kuba Abatutsi .
Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakabasha kongera kuba mu gihugu kibakunda aho badahigwa bukware.
Gusoza Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge byabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Ruliba kuri Nyabarongo, umurenge wa Kigali. Ni igikorwa cyitabiriwe na Vice meya w’umujyi Urujeni Sheikh Abdul Karim Harerimana, Ubuyobozi bw’akarere, Inzego z’Umutekano , PSF, Inzego z’amadini n’abaturage rusange.

Vice meya Urugeni ashyira Indabo mu mugezi wa Nyabugogo mu rwego rwo kwibuka abatutsi bishwe bakarohwamo.

DEA Emmy NGABONZIZA niwe wahise akurikiraho.

Hakurikiyeho abaturage bafite ababo baciwe hano bakaza gushyirwa muri nyabarongo.

Hakurikiyeho inzego z’umutekano.

Hashyizweho Indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abamwe bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.

sheikh Abdul Karim Harerimana arimo gutanga ibiganiro.
DEA Emmy NGABONZIZA,arimo gutanga ikiganiro.

Vice meya w’umujyi Urujeni arimo gutanga ikiganiro.

Gitifu Christopher ubwo yagezaga gahunda kubitabiriye umuhango wo kwibuka.

Hitabiriye inzego z’umutekano.

Hari abayobozi batandukanye.

Abaturage bari bitabiriye.

Abaturage bari bitabariye ari benshi kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi.

