Rubingisa Pudence yifatanyije n’abaturage mu murenge wa Kigali gukora umuganda rusange- Hatewe ibiti by’inturusu ibihumbi 5

None kuwa 25/03/2023 mu tugari 5 tugize Umurenge wa Kigali ,hakozwe Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2023 Abaturage bakaba bifatanyije n’abayobozi bakurikira, batandukanye barimo ,Mayor w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi mukuru muri MINALOC Hussi Monique ,DEA w’Akarere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA, Inzego z’umutekano Police n’Ingabo ku mujyi wa Kigali, ku Karere ka Nyarugenge, ku Murenge wa Kigali , hari Kandi Gitifu w’umurenge wa Kigali Bwana Ntirushwa Christopher, hari n’Abagize inama njyanama y’umurenge wa Kigali.

Ibikorwa byakozwe, muru uyu muganda, nkuko byasibanuwe na Gitifu Christopher, yavuze ko hatewe ibiti by’inturusu bisaga 5.000, Gutsiburura imirwanyasuri, Gusibura imiferege igera kuri 4 no Gutsiba ibinogo ,Gupima indwara zitandura abasaga 76 bitimishije ndetse hanatemwe ibihuru.

Ubutumwa bwahawe abitabiriye Umuganda, bwagarutse ku bukangurambaga bwo kwipimisha indwara zandura n’izitandura, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano , Kwibutsa abaturage kuzitabira ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kizatangira kuwa 07/04/202, Ubukangurambaga bwo kwita ku mashyamba n’amazi.

Ibindi , ni Ubukangurambaga bugaragariza abaturage gahunda ya Leta yo kwivana mu bukene mu buryo burambye, Ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Marburg cyagaragaye muri Tanzania, Hatanzwe Ubuhamya ku abagore 2 bikuye mu bukene ( uworojwe Gira inka,uwakoraga muri Public workers).

Mayor w”Umujyi wa Kigali yahaye impanuro abitabiriye umuganda anashimira abaturage n’abajyanama bagize inama Njyanama y’Umurenge wa Kigali anabaha umukoro w’ibyo bagomba kwitaho cyane muri uku kwezi bihaye k’umujyanama.

DEA Emmy NGABONZIZA, arimo gutera igiti.

Abaturage bari mu muganda batema ibihuru.

Nyuma y’umuganda yabayeho ibiganiro,uyu ni DEA Emmy.

Meya Rubingisa arimo gutanga impanuro.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza.

Ubwitabire bwari bushimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *