Nyarugenge-Gitega:Bahangayikishijwe n’abantu badandaza inyama batazi aho zabagiwe mu muhanda w’amarembo y’ibagiro

Abacuruzi b’inyama bafite za Boucherie,bahangayikishije n’abantu usanga badandariza inyama mu muhanda w’amarembo y’ibagiro rya SABAN ABATTOIR.

Abaganiriye na HANGA NEWS uyu wa 4/6/2022 bamwe ntibifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru , bavuze ko bafite impungenge ku bantu batazi bazinduka mu gitondo bafite inyama mu ndobo ,abandi mu mifuka bakaza kuzigurisha ku mifungo mu marembo y’ibagiro, ati:”Mudufasha mudukorere ubuvugizi kuko izi nyama zicururizwa hano mu marembo ntabwo tuzi aho bazikura, twe nk’abacuruzi twemewe dufite impungenge ko zishobora guteza ikibazo mu baturage bikatwikirirwa, turasaba ubuyobozi ko bwajya bubirukana izi nyama zabo zirashidikanwaho nta buziranenge zifite, naho zicururizwa ubwoho ni hasi Kandi hari n’umwanda”.

HANGA NEWS twagerageje kuvugisha abazigura batubwira ko bazigura kubera zigura make, ati:”Harubwo tugura umufungo ibihumbi 5 Rwf, twashyira ku munzani hakavamo ibiro bibiri cyangwa bibiri n’inusu”.

Twakomeje kubaza abaguzi niba nta mungenge bafite z’ubuziranenge bwazo ,bamwe baduhishurira ko batazitwara kuziteka mu ngo , ati:”Ubu see?? ko ubona ziganjemo ibyo munda wabiteka gusa, twe tuzikoramo amasambusa cyangwa isosi muri Resitora”.

Ubwo hategurwaga iyi nkuru ,ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega n’akarere ka Nyarugenge ntibabonetse ngo batubwire ingamba bagiye gufatira iki kibazo, abaturage bifuza ko aba bacuruza inyama za magendo bahakurwa kubera ko bazinduka saa kumi nimwe za mu gitondo bifuza ko hashyirwaho abanyerondo bahoraho.

Inkuru ya: Kanani Sefu

Uko izi nyama ziba zidanditse mu muhanda.
Abaguzi batigira ku mifungo nta munzani bakoresha.
Bavuga ko zicuruzwa batazi aho zabagiwe.
Mu murembo y’ibagiro zicururizwa, bifuza ko bahakurwa kubera batizeye ubuziranenge bwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *