Bwa mbere mu mateka uruganda“Ingufu Gin” rwitabiriye Tour du Rwanda
Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, mu bitabiriye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rigiye gukinwa ku nshuro ya 15.
Ntihanabayo Samuel uzwi cyane ku izina rya Kazungu, Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze uruganda Ingufu Gin, yagaragaye mu bimbere aho yari kumwe n’abahanzi barimo Senderi International Hit, abakozi b’uruganda , bafite bimwe mu binyobwa by’uru ruganda bavuga ko nabo uyu mwaka nta rungu bagiye kuzenguruka igihugu baherekeje igare babasesekazaho ibinyobwa bikunzwe na benshi.
Uruganda Ingufu Gin Ltd, rutanganya amoko agera ku 10 yo mu bwoko bwa Likeri, amacupa manini n’amatoya.
Twabibwira ko Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep yegukanye Etape I ya Tour du Rwanda 2023.
Tuzakomeza kubagezaho buri minsi uko byiriwe mu muhanda , cyane abakunzi b’ibinyombwa by’uruganda ingufu Gin ltd.

Bimwe mu binyobwa uru ruganda rwabazaniye muri Tour du Rwanda.

Umuyobozi w’uruganda Kazungu ari kumwe na Madamu we , bitabiriye tour du Rwanda babazaniye ibyombwa bya ingufu Gin.

Umunyamakuru wa BTN Papi ushinzwe kumenyakanisha ibinyobwa by’uru ruganda yari ahari.

Bamwe mu bakobwa bashinzwe Kwakira ababagana.

Biteguye kuzenguruka igihugu babagezaho ibinyobwa bya igifu Gin ltd.

Imodoka zabo muzajya muzibano mu birango bya ingufu Gin.

Umuhanzi Senderi International Hit muzajya mu mubona aho bazanyura hose.

Muzajya mu babona babasuhuza aho banyuze hose. Uwo ni umwana w’imfura ya nyiri ruganda witabiriye tour du Rwanda.

