Gasabo-Jali:Gitifu yasenye inzu y’umuturage yihimura ko yabimye ruswa bimuviramo kwiyahura
Mu gitondo taliki ya 02/2/2023 ahagana saa tatu z’igitondo, nibwo imodoka y’irondo y’umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo, yazamutse ipakiye abo bita Manpower (Abayedi) abandi bakabita barushenyi, bari barangajwe imbere na Gitifu w’Akagali k’Agateko witwa Ndagijimana Emphrem, bagiye mu Mudugudu wa Rwankuba gusenya inzu bavuga ko bakuraho akajagali kubatswe n’umusore witwa NZAYISENGA Theoneste uri mu kigero k’imyaka 22.
Uyu musore niwe wari utunze Nyina n’abavandimwe be, nyuma y’uko Se nawe ufite ubumuga bw’amaguru ubaho ari uko yasabye mu masoko atandukanye , nawe ubu yabataye, inshingano zo kwita ku muryango zifatwa n’uwo musore, byatumye bajya mu cyiciro cya 1cy’ubudehe.
Uyu musore yageze mu rugo , yitegereza uko barigusenyerwa yahise asimbuka mu mu mukoki witwa Rwananiyimbwa ufite uburebure ugereranyije bwa Metero 8 yiyahuramo.
Inkomoko yibi byose, bivugwa n’abaturage nuko uyu musore utunze Mama we na bashiki be yakoreye amafaranga mu bukarani akageza ubwo agura akabanza k’ibihumbi bigera kuri (800 Rwf),yubakamo akazu k’amabati agera kuri 15 ashiramo Nyina na bashiki be bagera kuri 3.
Iyo nzu yaje gusenywa imaze amezi agera kuri 3 yaruzuye ituranye n’izindi nyinshi bivugwa ko zubatswe nta byangombwa zahawe n’ubuyobozi.
Abaturage baganiriye na HANGA News bavuga ko bababajwe no kubona abakene bo gufashwa aribo basenyerwa kubera babuze icyo gutanga abifite bo inzu zabo zigasugira aribyo bavuga ko udatanze ruswa ntacyo yageraho kabone n’ubwo yaba aruwo gufashwa,bitewe na bamwe mu bayobozi ngo bakwaruye ibifu kubera ruswa.
Uyu musore amaze kwiyahura ku bw’amahirwe ishami rya polisi rishinzwe ubutabazi ryahagobotse bafatanyije n’abaturage bakura uwo musore muri ruhurura agihumeka umwuka w’abazima, bahise bamushyira mu modoka y’irondo bigoranye kuko abaturage bari bafite impungenge ko ariyo imujyanye kwa muganga kandi yaje itwaye abaje kumugirira nabi.
Yajyanwe kwa muganga HANGA News tutaramenya aho ariho, ariko turakurikirana uko bizarangira tuzabibatangariza mu yindi nkuru.

Yatabawe ,ariko yari yabaye intere.

Abaturage bari bahuruye ari benshi.

Abaturage bavuze ko bamusenyeye bihimura kubera yabimye ruswa.

Aho yari atuye inzu ye bakayisenya, bikamuviramo kwiyahura.

