Ibyaranze umwaka 2022:IMENA SOFTEK ltd Kampani y’ikoranabuhanga yazamuye umusanzu w’irondo mu mirenge y’umujyi wa Kigali

Umwaka wa 2022 mu ikoranabuhanga, usize imwe mu mirenge y’umujyi wa Kigali yishimira ko yazamuye amafaranga y’umusanzu w’irondo, ibi barabivuga bashimira kampani yitwa IMENA SOFTEK Ltd ko yazanye uburyo bwabafashije gukusanya amafaranga bifashishije ikoranabuhanga , ni uburyo bwaje busimbura ubwo bakoreshaga bwa gakondo aho amafaranga yakirwaga mu ntoki menshi yageraga kuri za konti z’irondo bigoranye amwe hari nubwo yatwarwaga n’abashinzwe kuyasarura n’ibindi…, ngo byagiraga ingaruka mu guhemba abanyerondo , kubashakira ibikoresho by’akazi, imyenda n’ibindi…..

HANGA News, uyu wa 30/12/2022 twaje kwegera Kabirigi Yussufu ,umuyobozi w’irondo mu karere ka Nyarugenge, adutangariza byinshi muri byo ashimira iri koranabuhanga ryabagejejeho , nubwo yanagaragaje ko hakiri nibyo gukora nabyo bitari byinshi ahubwo ari kurushaho kunoza serivise kugirango barusheho kugera ku ntego 100%.

Akomeza , agira ati:”Imirenge yose yazamutseho 90% by’umusanzu w’irondo, hari byinshi bisigaye kunoza kuko twifuza ko byagera 100%, singombwa ko bijya mu itangazamakuru tuzabiganiro ,turabashima kuko byanatanze ikizere hagati yacu n’abaturage kubera iyo yishyuye yizera ko amafaranga yageze aho yagombaga kugera, natwe Kandi byadufashije kumenya abaturage dufite muri system kubera irondo rishingiye mu ngo”.

Yongeye ,Ati:”Hari akajagari mu Mirenge imwe n’Imwe ikoresha ikoranabuhanga ritagezweho, rirutwa na Karine zakoreshwaga mbere aho abaturage n’ubundi bagendaga batanga ayo mafaranga mu ntoki, ubu hari Ikorananuhanga ryizewe rikora ibyo bintu byose umuturage yiyishyurira amafaranga agahita ajya kuri Bank y’Umurenge ako kanya”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu hari itandukaniro n’Ikarine kuko ntihakiriho Uburiganya n’Ubujura.

Abadokoresha iri koranabuhanga bigiriwe inama ko bakwegera IMENA SOFTEK LTD ikabafasha kuva muriryo curaburindi kuko ikorera mu Mirenge 30 mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali, nabo bakava mu buryo bwa Cashless butizewe.

Tukimara gukora iyi nkuru byabaye ngombwa ko tujya gusura iyo Company yakoze iryo koranabuhanga aribwo twaganiriye na NDAGIJIMANA Gedeon, umuyobozi wa kampani IMENA SOFTEK ltd , we avuga ku MIKORERE Y’UBURYO BUSHYA Hifashishijwe USSD short Code *775*3#, uwishyura Umusanzu iyo ayikoresheje abona uburyo bwo guhitamo ururimi (Ikinyarwanda, Français, English) ,Akandikamo numero ye ya telefoni.

Akabona urutonde rw’ahamubaruyeho agomba kwishyurira, hanyuma agahitamo aho agiye kwishyurira;Nyuma, abona ukwezi agomba kwishyura, ashobora kubonaho n’ibirarane atishyuye nabyo akaba yabasha kubyishyura.

Yuzuzamo numero ya Mobile Money ye iriho amafaranga. Maze agakanda*182*7*1# akemeza kwishyura.

Aya mafaranga ahita ajya kuri konti y’Irondo y’Umurenge atuyemo cyangwa akoreramo ako kanya.

Uwishyuye abona ubutumwa bugufi bubyemeza burimo na link y’inyemezabwishyu isinyweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge.

Nkuko bakoze Igihangano cyitwa UMUSANZU DIGITAL gifasha Abanyarwanda muri rusange muri Gahunda ya Guverinoma ya CASHLESS ECONOMY.

Iyi gahunda uko yakozwe iratanga ikizere ku rubyiruko nk’uru rwishatsemo ibisubizo , inzego zibishinzwe nka minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga guha imbaraga abantu nkaba kuko uyu mwaka ushinzwe bakemuye ibibazo by’inshi byari mu mirenge bujyanye n’irondo bicyemutse.

Uko bikorwa mu ikoranabuhanga.

Imwe mu mirenge biguriye imodoka zigezweho mu kwicungira umutekano.

Uyu mwaka usize abanyerondo bambaye neza.

Ndigizimana Jedeon umuyobozi wa Kampani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *