Volcano yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’abasaga barindwi
Imodoka ya Volucano itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yakoze impanuka muburyo bukomeye, bamwe barimo n’abashoferi bahaburira ubuzima, abandi barakomereka bikomeye.
Impanuka yabereye I Mbarara, ubwo iyi modoka ya Volucano yari ivuye mu gihugu cya Uganda muri Kampala, yerekeza mu Rwanda. Ubwo yari igeze ahantu h’umurambi hakunze no kubera impanuka nyinshi yagonganye n’indi ya sosiyeti itwara abagenzi ya Oxygen KCU yo mu gihugu cya Kenya.
Amakuru avuga ko nibura Abantu barindwi aribo bamaze guhitanwa nayo.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Rutomo biherereye mu gace kazwi nka Muhanga muri icyo gihugu cya Uganda hafi ya Mbarara, gusa umubare nyirizina w’abamaze guhitanwa nayo nyuramenyekana, icyakora amakuru avuga ko Abantu 30 aribo bakomeretse bikomeye.
Kugeza ubu nta muyobozi wo muri kariya gace uragira icyo atangaza kuri iyi mpanuka, bikekwako yatewe n’umuvuduko udasanzwe aba bombi bagenderagaho.

Impanuka yari iteye ubwoba.

