Gahanga:Hatangijwe kumugaragaro Ubukangurambaga bw’isuku n’isukura n’umutekano bikomatanyije no kurwanya igwingira ry’abana

Kuri ,uyu wa 06/12/2022 mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, habaye umuhango wo gutangiza kumugaragaro ubukangurambaga bw’isuku n’isukura n’umutekano no kurwanya igwingira ry’abana.

Uy’umuhango witabiriye n’inzengo zitandukanye, barangajwe imbere n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga , Rutubuka Emmanuel, hari kanda Abakozi bakorera kucyicaro cy’umurenge wa Gahanga, n’abakozi bakorera ku tugari , bari kumwe n’Inzengo z’umutekano zikorera mu murege wa Gahanga , Abakozi ba company z”isuku mu murenge wa Gahanga ,Urubyiruko rw’umurenge wa Gahanga , hari Kandi Abaturage b’umurenge bitabiriye iyi gahunda.

Ubu bukanguramba bwabimburiwe n’urugendo ruva kumurege rwerekeza muri Centre y’ubucuruzi ya Gahanga, ariho hanabereye ibiganiro bitandukanye byafatiwemo ingamba zuko bazatsinda imihigo y’ubu bukangurambaga. Cyane guhashya Ruswa n’akarengane.

Gitifu Rutubuka Emmanuel, yabwiye HANGA News ko mu mutekano bazarwanya inzoga z’inkorano, icyaha cyo guhohotera mu ngo Kiri ku isonga mubyo bazahashya ndetse n’ibiyobyabwenge bazabihashya burundu kandi ku isuku bazarwanya iyarara riba hirya no hino bakangurira abantu gukorana na company y’isuku.

Gitifu Rutubuka Yasoje asaba ubufatanye bw’inzego zose kugirango uyu mihigo bazawuhigure ku 💯. birashoboka Gahanga ihorana intsinzi muri byose mu karere ka Kicukiro.

Tubibutse ko ubu bukangurambaga , buri mu Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month Activities) n’ibigikorwa ngaruka mwaka bya Polisi y’u Rwanda bitegurwa kandi kikaba ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, aho byibanda cyane cyane ku bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.

Ubukangurambaga bwatangiranye imbaraga.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.

Hari n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *