Teacher Shop yabonye abashoramari bo kuyifasha gushyiraho iduka rya Mwalimu kuri buri murenge
Mu gihe Leta y’u Rwanda yongereye umushahara w’abarimu kugirango imibereho ye irusheho kuba myiza, abikorera bibumbiye muri Teacher shop ltd nabo biyemeje gushyira muri buri murenge iduka ryaTeacher shop abarimu bazajya bahahiramo ku giciro cyo hasi. Ku ikubitiro teachear shop ltd yashatse abacuruzi bayihagararira umwe muri buri murenge, ibahugura ku mikorere ndetse n’imikoranire hagati y’abacuruzi na Teacher shop.Aya mahugurwa amaze ukwezi abera mu turere yayobowe na Jean De Dieu Muhayimana, Umuyobozi Mukuru wa Teachershop ltd.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mushinga watangiriye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2017 ari igerageza , ariko byaje kugaragara ko abarimu bose bifuza ko bagerwaho n’uyu mushinga hagashyirwa iduka rimwe rya Teacher Shop kuri buri murenge bitewe ni uko kugira iduka ku rwego rw’akarere basanze abarimu bose batari kubasha guhahira ku buryo bworoshye muri iri guriro . Ati: “Abarimu bitabiriye iduka ryacu kuko ibiciro byacu byari bitoya ugereranyiJe n’ahandi ndetse abadafite amafaranga ako kanya twaranabakopaga. Mu bunararibonye twakuye mu igerageza , ni uko aya maduka afasha abarimu mu mibereho myiza yabo bityo twiyemeza kuyakwiza mu gihugu hose.” Kubera ko gushinga iduka kuri buri murenge bisaba ubushobozi buhambaye, ubuyobozi bwa Teacher shop ltd bwegereye abashoramari bubereka uburyo umushinga watera imbere, ukabungukira maze bagirana amasezerano nabo, buri mushoramari ahabwa zone imwe ariyo azajya agemurira ibicuruzwa bivuye mu nganda bikagezwa ku mucuruzi uhagarariye Teacher shop mu murenge nta wundi mucuruzi binyuzeho. Uturere twose twagabanyijwemo amazone 7. Ati :“ Igihugu cyose cyagabanyijwemo amazone 7, buri zone ifite stock izaba irimo ibicuruzwa by’ibanze abarimu bakenera mu buzima bwa buri munsi aribyo umuceri, isukari, kawunga, ibishyimbo, amavuta ndetse n’ibikoresho by’isuku , bizajya bishyirwa abacururuzi bakorana na Teacher shop ltd mu mirenge. Ikindi ni uko umucuruzi umwe ariwe uzajya uhagararira company mu murenge”Mu kunoza imikorere no kurushaho guha serivise nziza umwarimu “iduka rya mwarimu” rizakoresha ikoranabuhanga. Buri mwarimu ukorana na Teacher shop azahabwa ikarita ya smard card naho umucuruzi ahabwe akamashini POS.
Amafaranga y’umwarimu uje guhaha azajya aba ari kuri iyo karita noneho akoze kuri iyo mashini ikureho amafaranga y’ibyo aguze, ibyo bizafasha umwarimu gucunga neza amafaranga akoresha ku kwezi. Muhayimana avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iduka rya Teacher shop ari umusaruro w’iyi nyigo nshya, biri mu rwego kandi rwo gushishikariza abantu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ihererekanywa ry’amafaranga. Iyi karita ndetse n’akamashini bizajya bikoreshwa mu iduka rya mwarimu Teacher shop byakozwe na company ifite ubunararibonye muri aka kazi yitwa R-SUITCH.
Ni gute bicuruzwa bizajya bijyezwa ku bacuruzi mu mirengeIbicuruzwa bizajya bihabwa abacuruzi bahagarariye Teacher shop mu mirenge bizava mu nganda bihita bijyanwa muri za stock iri muri buri zone. Teacher shop yashyizeho umukozi muri buri karere ushinzwe guhuza ibikorwa by’ayo maduka. Umucuruzi ucyeneye ibicuruzwa azajya akora bon de commande kuri stock, imodoka ive kuri stock ibimushyire.Umuyobozi mukuru w’Iduka ry’Abarimu, Muhayimana Jean de Dieu, yavuze ko inganda zo mu Rwanda zibaha ibicuruzwa ku giciro cyo hasi, ariyo mpamvu abarimu babibona bitabahenze.Ati “Tujya gutangira uyu mushinga twahuye na Minisiteri y’Uburezi inshuro nyinshi tubabwira umushinga dufite barawushima baranawukunda ariko batubwira gukorana n’uturere kuko abarimu ariho babarizwa, twahuye kandi n’Urwego rw’abikorera PSF ku rwego rw’igihugu tubagisha inama ari nabo badushakiye abacuruzi bo gukorana”Yavuze ko bagerageza gukorana n’inganda zo mu Rwanda ku buryo abarimu bagurira muri Teacher shops ibicuruzwa byose bizaba bagabanyijeho nibura 10 % ndetse ifite na gahunda yo gutumiza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda ku giciro gito Ku bijyanye n’ingano umuntu yemerewe muri Teacher shop , ubuyobozi bwa Company buvuga ko nta ngano yashyiriweho umwarimu kuko ibicuruzwa byose biba byatangiwe umusoro. Kuba igiciro umwarimu azajya ahahiraho ari gitoya ugereranije n’abandi ni ukubera ko ibicuruzwa bitumizwa ari byinshi ku ruganda maze uruganda rukabitanga ku giciro gitoya.
Amaguriro ya Teacher shop mu mirenge agaragazwa n’ibyapa binini byanditseho Teacher Shop ndetse n’izina ry’uyihagarariye ku rwego rw’umurenge, biboneka neza ko ayo maguriro . Azafasha abarimu ndetse akaba ari ibintu byiza cyane ku ireme ry’uburezi





