Ishyaka Green Party rimaze kugeza inzego z’Ishyaka mu Mirenge 12 y’akarere ka Gicumbi

DGPR ikomeje kubaka no gushimangira inzego z’Ishyaka mu Mirenge y’Akarere ka Gicumbi

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikomeje gahunda yo kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego zaryo ku rwego rw’Imirenge mu Karere ka Gicumbi, mu rwego rwo gushimangira imiyoborere y’Ishyaka, kongerera abarwanashyaka ubushobozi no guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko.

Iyi gahunda iri gukorerwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gicumbi, aho kugeza ubu DGPR imaze gushyiraho inzego z’Ishyaka mu mirenge 12, ari yo Byumba, Nyankenke, Rukomo, Kageyo, Miyove, Cyeru, Rutare, Rwamiko, Mutete, Bukure, Kaniga na Bwisige.

Ishyaka riteganya gukomeza iki gikorwa kugeza mu mirenge 21 yose igize Akarere ka Gicumbi, hagamijwe kurushaho kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego zikora neza ku rwego rw’ibanze.

Amahugurwa agamije kongerera abarwanashyaka ubushobozi

Muri ibi bikorwa, abarwanashyaka bahabwa ibiganiro n’amahugurwa bibafasha gusobanukirwa amahame n’ibikorwa bya DGPR, ndetse n’uruhare bashobora kugira mu iterambere ry’Ishyaka no mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage.

Mu ngingo z’ingenzi ziganirwaho harimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, hagamijwe gufasha abarwanashyaka kumenya amahame DGPR ishingiyeho no kuyashyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.

Haganirwa kandi ku ruhare rw’umurwanashyaka mu kugaragaza isura y’Ishyaka no kurushaho kurimenyekanisha, binyuze mu bikorwa n’imyitwarire bijyanye n’amahame y’Ishyaka.

Kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Kubera ko kurengera ibidukikije biri mu nkingi z’ingenzi za DGPR, abarwanashyaka banahabwa ibiganiro byibanda ku ruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibiganiro byibanda ku bikorwa bishobora gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’abaturage, kugira ngo na bo bagire uruhare mu kurengera ibidukikije no kubaka ubuzima burambye.

Ikindi kiganiro gihabwa abarwanashyaka ni icyerekeye amahoro n’umutekano w’abantu, nk’ibyingenzi mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere rirambye.

Amatora y’inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Imirenge

Nyuma y’ibiganiro n’amahugurwa, ibikorwa bisozwa n’amatora y’abarwanashyaka, aho bitorera abayobozi babahagararira ku rwego rw’Umurenge.

Muri ayo matora, hashyirwaho Komite y’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge, Komite y’Urubyiruko ndetse na Komite y’Abagore.

Iyi gahunda ituma abarwanashyaka bagira uruhare mu gushyiraho inzego zibahagararira, ndetse ikanashimangira uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu miyoborere n’ibikorwa by’Ishyaka.

DGPR ivuga ko gukomeza kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego zikora ku rwego rw’ibanze ari kimwe mu bikorwa bigamije gushimangira imikorere y’Ishyaka no kurushaho guteza imbere uruhare rw’abarwanashyaka mu bikorwa byaryo no mu bibazo bireba imibereho y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *