Abatuye Karama na Norvege mu murenge wa Kigali begerejwe sitasiyo ya Lisansi nshya

Sosiyete ya SP Rwanda, yafunguye sitasiyo ya lisansi nshya ku muhanda Karama ,Norvege mu Murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge.

Umuhango wo kuyifungura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 08/9/2022.

Mwenimana Egide, umwe mu bakozi mu ishami ry’ubucuruzi muri SP, yavuze ko impamvu iyo sitasiyo yafunguwe ari uko muri uwo murenge hagaragara ibikorwa by’iterambere abahakorera bakenera lisansi cyane na Gaz.

Ati “Intego yacu yabaye kandi izahora ari ugutanga ibyihariye kandi bizahora byibukwa ku waza agana ibikorwa bya SP, Turashaka gusezeranya abatugana tuti ‘muri aba mbere kuri twe.”

Bamwe mu batwara ibinyabiziga muri ako gace bigajyemo abamotari babwiye HANGA News ko iyo sitasiyo ibabereye igisubizo kuko habaga ubwo lisansi ibashiranye kubona indi bikaba ingorabahizi, kuko SP niyo ibaha Ubwasisi.

Ntirushwa Christopher, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali wari n’umushyitsi mukuru yashimye ko abikorera bamaze kumenya agaciro umurenge ugezeho bigatuma baza gushora Imari, ati:”Mbere yabyose turashimira Perezida Kagame, yaduhaye umuhanda mwiza, none na Station za Lisansi zahageze ibikorwa by’iterambere birakataje n’abandi baze iwacu n’amahoro”.

Yakomeje avuga ko ubu uyu muhanda Karama , Norvege hamaze kubakwa station eshatu za Lisansi na Mazu , ati:”Nibyo kwishimira ,kubera batanga akazi kubahatuye bikagabanya ubushomeri,ikindi Gaz bazanye zigiye kuba umusemburo wo kubungabunga ibidukikije byangizwaga”.

Sitasiyo yatashywe ifite ubushobozi bwo kunywesha lisansi imodoka cyangwa moto esheshatu icyarimwe ku muvuduko wa litiro 60 mu munota.

Ibigega bibiri bihari birimo icya mazutu n’icya lisansi, buri cyose gifite ubushobozi bwo kubika litiro ibihumbi 20. Harateganywa gushyirwa n’indi nyubako izatangirwamo izindi serivisi umuntu yakenera ageze kuri sitasiyo.

Iyi Station iri Ibumuso uzamuka uvuye Norvege, ikaba n’uburyo umunuka Karama werekaza Nyabugogo cyangwa Nyabarongo.

Gitifu Christopher ashimira abikorera ko bazanye ibikorwa by’amajyambere iwabo.
Ubwo iyi station yafungurwaga kumugaragaro.
Abamotari bambere bahise bayitaha.
Abakozi bahise bahabona akazi ku ikubitiro.
Begerejwe na Gaz.
Aho iyi station iherereye.
Byari ibyishimo bayitaha.
Abayobozi Bose bitabiriye uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *