WASAC ivuga ko ibura ry’amazi ryari ryarazahaje abaturage ba Musanze, Burera,Rubavu na Nyabihu rigiye gukemuka
Uruganda rwa Mutobo rugiye gukemura ikibazo cy’amazi mu turere tune.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo by’amazi no gukemura ikibazo cy’ibura ryayo mu bice bitandukanye by’igihugu, itsinda ry’abanyamakuru bari mu rugendo rwa WASAC Media Tour ryasuye uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo ruherereye mu Karere ka Musanze.

Uru ruganda rwitezweho gutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi cyari kimaze igihe kigaragara mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Burera, aho abaturage bamwe bagorwaga no kubona amazi meza kandi ahagije.

Uwamariya Adeline,Ubuyobozi wa WASAC unayobora uruganda rwa Mutobo yagaragaje ko uru ruganda rwubatswe mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gutanga amazi meza ku baturage, ndetse rukazafasha abaturage barenga ibihumbi 465 batuye muri utu turere kubona amazi ku buryo buhoraho.

Yagaragaje kandi ko ingano y’amazi uru ruganda ruzajya rutanga ari nyinshi kuko ni Metero cub 62 ku munsi, izagabanya cyane ikibazo cy’ibura ry’amazi cyakundaga kugaragara cyane cyane mu bihe by’izuba cyangwa igihe ibikorwa remezo bimwe byagiraga ibibazo.

Abaturage batuye muri utu turere bavuga ko bishimiye cyane iki gikorwa, kuko kije gukemura ikibazo cyari kimaze imyaka myinshi kibahangayikishije.
Mukandayisenga Claudine wo mu Karere ka Nyabihu, yaganiriye na HANGA NEWS uyu wa 15/5/2026 imisanze mu Gataraga mu Karere ka Musanze yavuze ko kubona amazi byari ikibazo gikomeye cyane, cyane cyane mu gihe cy’izuba.
Yagize ati: “Twakoraga urugendo rurerure tujya gushaka amazi, rimwe na rimwe tugasanga ari make cyangwa adasukuye. Kuba tugiye kubona amazi hafi kandi ahagije ni ibyishimo bikomeye ku miryango yacu.”

Yakomeje ashimira Perezida Paul Kagame ku ruhare akomeje kugira mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu bikorwa remezo by’amazi.
Ati: “Turashimira Perezida Kagame ukomeje kutugezaho iterambere ritugeraho mu buryo bufatika. Amazi ni ubuzima, kandi kuba tugiye kuyabona bihoraho ni intambwe ikomeye.”
Naho Habimana Jean Claude wo mu Karere ka Musanze yavuze ko ikibazo cy’amazi cyadindizaga ibikorwa byinshi by’iterambere n’isuku.
Ati: “Hari igihe twamaraga umunsi wose dutegereje amazi. Ubu turizeye ko ubuzima bugiye guhinduka. Turashimira ubuyobozi bwiza bwatekereje ku mibereho y’abaturage.”

Abanyamakuru basobanuriwe ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi menshi ku munsi, bikajyana no kwagura imiyoboro iyageza ku baturage bo mu mijyi no mu byaro byo muri utu turere tune.
Mu Karere ka Rubavu no mu bice bimwe bya Nyabihu, abaturage bakunze kugaragaza ikibazo cy’amazi make bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’imijyi.

Ubuyobozi bwa WASAC , mu Karere ka Musanze,buvuga ko uru ruganda ruzafasha gukomeza gushyigikira iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’isuku n’isukura.

Urugendo rwa WASAC Media Tour rugamije kandi kugaragariza itangazamakuru n’abaturage ibikorwa bitandukanye biri gukorwa mu rwego rw’amazi n’isukura, hagamijwe kongera ubufatanye mu kugeza amakuru y’iterambere ku baturage.
Biteganyijwe ko abaturage bo muri utu turere bazarushaho kubona amazi hafi kandi ku gihe, ibintu bizagira uruhare mu kuzamura imibereho yabo no kugabanya igihe cyatakazwaga mu gushaka amazi.

