Nyarugenge:Ibyapa by’amamaza inzoga za Bralirwa byashyizwe mu marembo y’umusigiti byateje impagarara mu bayisilamu

Mu karere ka Nyarugenge, bamwe mu bayisilamu ntibavuga rumwe ku byapa by’amamaza inzoga bizengurutse umusigiti wa Ontracom.

Abaganiriye na HANGA NEWS uyu wa 19/5/2022 cyane abiganjemo abayisilam ,bavuze ko batishimiye uburyo Bralirwa ifata icyo mu idini ya Islam bafata nk’ikizira bakizengurutsa umusigiti, kuri bo ibi babifashe nk’ubushotoranyi.

Babigereranyoje nk’ubushotoranyi.

Ati:”Hoya ryose, ibi ntibikwiye? twe nk’abayisilamu biratubabaje kubona baza kwamamariza ikizira ku nyubako ya Allah, Inzoga n’ibiyikomokaho byose birimo ibiyobyabwenge Allah yarabiziririje , Twe ntabwo tunywa inzoga ubu n’ubushotoranyi ikizira ntabwo cy’amamarizwa ahera”.

Ibi Kandi byanenzwe n’umujyanama wa Mufuti w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi ,Cheih Mbarushimana Sulaimani mu kiganiro yahaye HANGA NEWS yagize ,ati:”Ibyo se ahubwo ubwo byaje gute ? Ariko se ujya kubikora we ntabanza no gushishoza, Reka tubikurikirane , haragira igikorwa “.

Uko ibyapa Bralirwa yashyize mu marembo y’umusigiti buteye.

Yashoje ikiganiro agira, ati:”Ibyo ntibikwiye , niyo ahandi byakorwa ariko ku musigiti hagomba kubahwa”.

Bamwe mu bayisilamu bifuza ko ibi byapa byakurwaho kuko bitesha agaciro umusigiti, mu gihe Bralirwa twayishatse dushaka kumva impamvu yabyo ntibyakunda, igihe babonetse tuzabishyira mu nkuru itaha.

Bifuza ko byakurwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *