Ibikorwa byiza ntibihagarara” – Ubutumwa Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu karere ka Huye Mirimo Hassan yatanze ku munsi wa Eid al-Fitr

Mu karere ka Huye, kuri uyu wa 20/3/2026, abayisilamu bizihije umunsi mukuru w’Irayidi (Eid al-Fitr) basoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze iki gihe cy’ukwezi gutagatifu.


Umuyobozi w’abayisilamu muri aka karere, Imam Mirimo Hassan, yibukije abayisalamu ko kurangiza igisibo bitavuze guhagarika ibikorwa byiza bakoraga, ahubwo ko ari umwanya wo gukomeza kubyubakiraho.

Yagize ati: “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga no gufasha abatishoboye. Ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga zo kurushaho gukora ibyiza.”

Yakomeje asobanura ko ibikorwa byiza bifite agaciro ari ibikomeza kandi bikorwa mu buryo buhoraho, kabone n’ubwo byaba ari bike.

Yashimangiye ko imyitwarire myiza, kwirinda ibyaha no gukomeza gusenga ari byo biranga umusilamu nyakuri.

Imam Mirimo Hassan yanasabye abayisilamu gukomeza kubaha abayobozi no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagaragaje ko umusilamu mwiza ari uwifatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere kandi akanashyigikira gahunda zubaka igihugu.

Muri uyu muhango w’amasengesho, abayisilamu bishimiye kuba bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Angé Sebutege, waje kwifatanya na bo kuri uyu munsi mukuru.


Imam Mirimo Hassan yamushimiye ku bw’ubufatanye n’impanuro yatanze, anizeza ko bazazikurikiza mu guteza imbere imibereho n’ubumwe bw’abaturage.


Uyu munsi mukuru w’Irayidi wabaye umwanya mwiza wo gushimangira indangagaciro z’ubumwe, gufashanya no gukomeza inzira y’ibikorwa byiza, abayisilamu bakaba biyemeje gukomeza kubishyira mu bikorwa no mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *