Impaka muri Kagame Cup: Jabana irashinjwa gukinisha abakinnyi batemewe, Masaka yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma
Mu irushanwa rya Kagame Cup rihuza imirenge yo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa ikibazo cy’amanyanga gishobora kuba cyarabaye mu mukino wahuje Umurenge wa Jabana (Gasabo) n’Umurenge wa Nyarugenge, aho Jabana ishinjwa gukinisha abakinnyi batemerewe gukina iri rushanwa.

Ibi byatangajwe na Munyaneza Aimable, ushinzwe gukurikirana iyi mikino mu Mujyi wa Kigali, ku wa 11 Werurwe 2026 kuri Tapi Vert i Nyamirambo, ubwo hasozwaga umukino wahuje Umurenge wa Masaka (Kicukiro) na Kimihurura (Gasabo). Uwo mukino warangiye Masaka itsinze ibitego 3-1, ihita ibona itike yo kugera ku mukino wa nyuma (Final).

Masaka yageze ku mukino wa nyuma:
Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n’abari bitabiriye uwo mukino, Munyaneza Aimable yashimiye ikipe ya Masaka ku bwo kugera ku mukino wa nyuma, ashimangira ko ubu ihagarariye Umujyi wa Kigali mu cyiciro gikurikiraho cy’iri rushanwa.

Yagize ati:
“Turashimira cyane Masaka kuba igeze ku mukino wa nyuma. Ubu mabaye ikipe y’umujyi wa Kigali, ariko muracyategereje kumenya uwo muzahura na we kuko turimo gusuzuma ibyabaye mu mukino wahuje Nyarugenge na Jabana, aho haravugwamo amanyanga.”

Yakomeje ashimangira ko iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bityo ridakwiye kurangwa n’ibikorwa by’amanyanga cyangwa uburiganya.
“Aya ni amarushanwa yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rero ntabwo twakwemera ko hazamo amanyanga. Hari amakuru avuga ko Jabana yakinishije abakinnyi bafite licence zo mu kiciro cya kabiri, kandi ibyo ntibyemewe.
Turimo kubisuzuma, tuzafatanya n’abayobozi b’umujyi wa Kigali tugatanga igisubizo vuba.”
Amakuru ku bakinnyi bakekwaho kudakurikiza amabwiriza:
Amakuru yizewe agera kuri HANGA NEWS avuga ko umukino uri kuvugwaho aya makimbirane wabaye ku wa 4 Werurwe 2026, aho bivugwa ko Jabana yatsinze Nyarugenge ku buryo bugaragara.

Icyakora, amakuru akomeza avuga ko mu ikipe ya Jabana harimo abakinnyi batatu bakekwaho kuba bakina mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda, bikaba bishobora kuba byarenze ku mabwiriza agenga iri rushanwa.

Mu bavugwaho harimo:
Ndukumana Patrick, wakiniye Nkombo FC
Rekeraho Jean Jacques, wakiniye Mukura VS na Muhazi United

Undi mukinnyi umwe ukirimo gushakirwa ibimenyetso.

Icyo amabwiriza abivugaho:
Amabwiriza agenga irushanwa rya Kagame Cup, mu ngingo ya 2, ateganya ko umukinnyi wemerewe gukina ari ufite licence y’umwaka wa 2022–2023 cyangwa mbere yawo. Abakinnyi bafite licence za 2023–2024 n’izikurikiyeho ntibemerewe gukina iri rushanwa rya 2025–2026.
Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi ba Jabana bakekwaho kuba bafite licence zo muri 2023–2024, ari na byo biri gukorwaho iperereza.

Abakinnyi ba Nyarugenge barasaba ubutabera:
Bamwe mu bakinnyi b’Umurenge wa Nyarugenge baganiriye na HANGA NEWS bavuze ko bifuza ko iki kibazo gikemurwa mu mucyo, banavuga ko batakwemera icyemezo cyafatwa mu buryo butanyuze mu kuri.
Umwe muri bo yagize ati:
“Niyo abayobozi bacu barya ruswa ntabwo tuzabyemera. Icyo dukeneye ni uko ikibazo cyacu gicibwa mu mucyo kuko ukuri kurazwi.”
Icyemezo kiracyategerejwe:
Kugeza ubu, inzego zishinzwe gutegura iri rushanwa mu Mujyi wa Kigali ziracyakusanya amakuru n’ibimenyetso kugira ngo hafatwe icyemezo ku mukino wahuje Jabana na Nyarugenge.
Icyemezo kizafatwa ni cyo kizagena ikipe izahura na Masaka ku mukino wa nyuma wa Kagame Cup ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
HANGA NEWS ikomeje gukurikirana iki kibazo, kandi izabagezaho amakuru mashya uko iperereza rikomeje n’icyemezo cya nyuma nikimara gutangazwa.


Very good i like it