Intabaza y’umusaza Ndahimana ku rupfu rw’umwana we Twagirayesu Samuel
Gutabaza biva ku karengane uwagakorewe iyo atarenganuwe.
Ni muri urwo rwego umusaza Ndahimana Forduard akomeje gusaba ubutabera ku rupfu rw’umwana we Twagirayesu Samuel, wakubiswe na Murangira Jean Bosco, ari kumwe na Ndanyuzwe Suleiman na Rugendo Juvenal, bikaza kumuviramo urupfu.
Ifatwa ry’abakekwaho icyaha
Nyuma y’ikorwa ry’iperereza ku rupfu rwa Twagirayesu Samuel, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakekwagaho uruhare muri urwo rupfu, ari bo:

Murangira Jean Bosco
Ndanyuzwe Suleiman
Rugendo Juvenal
Icyatunguye benshi ni uko hafunzwe Ndanyuzwe Suleiman gusa, mu gihe Murangira Jean Bosco na Rugendo Juvenal bo batigeze bafungwa.
Imanza mu Rukiko
Imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga:
Ndanyuzwe Suleiman yaburanye afunzwe, yambaye imyambaro y’abagororwa.
Murangira Jean Bosco yaburanye adafunzwe.
Rugendo Juvenal ntiyigeze agaragara mu rukiko, kuko byavuzwe ko yatorotse ubutabera.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Murangira Jean Bosco icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15.
Ubujurire n’impinduka ku byemezo
Nyuma y’urubanza, Murangira n’abo bareganwaga bajuririye icyemezo cyafashwe.
Mu bujurire:
Ndanyuzwe Suleiman yemeye icyaha cyo kwica Twagirayesu Samuel, asaba imbabazi, ahanishwa igifungo cy’imyaka 6.
Rugendo Juvenal waburanye adahari, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15.
Murangira Jean Bosco, nubwo yemeye ko yari afite inkoni kandi agashinjanya na Ndanyuzwe Suleiman ku wakubise nyakwigendera, yagizwe umwere.
Intabaza ya Ndahimana
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ndahimana Forduard yatangaje ko atishimiye imigendekere y’urubanza, by’umwihariko kuba Murangira Jean Bosco yaragizwe umwere kandi hari abatangabuhamya bamushinja kugira uruhare mu rupfu rw’umwana we.
Asaba ko:
Urubanza rwahabwa itariki nshya,
Abatangabuhamya bakazahamagazwa bakongera gutanga ubuhamya.
Kugeza ubu, nta tariki iratangazwa.
Ikibazo ku cyumweru cyo kurwanya ruswa
Ndahimana anibaza impamvu mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa hatarebwa no ku manza nk’izi, aho hari impungenge z’uko ubutabera bushobora kuba butaratanzwe uko bikwiye.
Ubu amaso ahanzwe abarebwa n’iki kibazo, mu gihe umuryango wa nyakwigendera ukomeje gusaba ko habaho ubutabera busesuye.

