Kicukiro: Gitifu wa Niboyi Munyantore Jean Claude aravugwaho guha umuturage service itanoze – Umuturage wambuwe aratabaza
Bamwe mu baturage b’Akagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye giterwa n’akarengabe babona gakorerwa uwitwa Ahirwe Annick
Bamwe muri bo bagaragaza ko umuturage witwa Ahirwe Annick amaze igihe ahanganye n’ibibazo avuga ko atezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, by’umwihariko ukuriye urwego rw’Abunzi mu Kagali ka Nyakabanda, Kayitare Rwigema, afatanyije na Gitifu w’Akagali Mukabalisa Flora, ndetse na Gitifu w’Umurenge wa Niboyi, Munyantore Jean Claude.
Intandaro y’ikibazo
Iki kibazo cyatangiye ubwo Ahirwe Annick yakodeshaga inzu ye Niyonshuti Germaine, ariko uyu nyuma akaza kwanga kwishyura ubukode ndetse ananga kuva muri iyo nzu. Akaza kuzivamo nyuma aho inkuru inyuriye mu Itangazamakuru rya Ingenzi news / Ingenzi nyanyo
Ahirwe avuga ko yegereye inzego zitandukanye asaba ubuvugizi, kugeza ubwo ikibazo cyagejejwe ku buyobozi bw’Umurenge wa Niboyi.

Amakuru agera ku itangazamakuru rya HANGA NEWS avuga ko Gitifu w’Umurenge wa Niboyi, Munyantore Jean Claude, yaje gutegeka Niyonshuti Germaine kuva muri iyo nzu, kuko yari abitegetswe n’umujyi wa Kigali.
Nubwo uwakodeshaga yavuye mu nzu, Ahirwe Annick avuga ko ikibazo kitararangira kuko atarishyurizwa amafaranga y’ubukode angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 Frw), avuga ko yagombwaga na Niyonshuti Germaine.
Ahirwe avuga ko yagiye inshuro nyinshi ku biro by’Akagali ka Nyakabanda no ku Murenge wa Niboyi asaba ko yafashwa gukurikirana ayo mafaranga, ariko akemeza ko kugeza ubu nta gisubizo afitiye.
Ati: “Nabajije impamvu batamfasha kwishyurizwa amafaranga yanjye, ariko kugeza ubu nta gisubizo ndabona. Ibi bituma nibaza niba koko umuturage agishyirwa ku isonga nk’uko babivuga,” Ahirwe Annick yavuze.
Abaturage bagaragaza impungenge
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko iki kibazo cyateye impungenge, bakibaza niba inzego zagombye kurengera umuturage zitabigizemo uruhare mu gutinza ubutabera.
Twagerageje kuvugana n’abayobozi bavugwa muri iyi nkuru kugira ngo bagire icyo bayitangaho, ariko kugeza ubu ntibaragira icyo batangaza.
Turakomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo tubone igisobanuro cyabo ku byo baregwa.

Amabaruwa agaragaza amasezerano bagiranye ariko adashyirwa mu bikorwa.


Arasaba kurenganurwa.

Inzego bireba mu mujyi wa Kigali, barasabwa gufasha uyu muturage akibona butabera.

