Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Mukangenzi Olive igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Mukangenzi Olive icyaha cy’ubwicanyi, rumuhanisha igifungo cya burundu, nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana Muvunyi Hilton Gael, wishwe urubozo.

Ni icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, aho uyu mwana yasanzwe mu bwiherero bw’inzu ya Mukangenzi Olive, yarishwe urubozo mu buryo bw’agashinyaguro.

Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwasobanuye ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha byagaragaje ku buryo budashidikanywaho ko Mukangenzi Olive ari we wakoze icyo cyaha, bityo rukemeza ko ahanishwa igihano cya burundu nk’uko amategeko abiteganya ku byaha ndengakamere nk’iki.

Ku rundi ruhande, Nsengumuremyi Evariste, wari ureganwa muri iyo dosiye kimwe na Mukangenzi Olive, urukiko rwamugize umwere, rugaragaza ko nta bimenyetso bihagije byamuhuzaga n’icyaha. Rwahise rutegeka ko arekurwa byihuse urubanza rukimara gusomwa.

Iki cyemezo cy’urukiko kije gishimangira ko ubutabera bukomeje gukurikirana no guhana by’intangarugero ibyaha bikorerwa abana, cyane cyane ibyibasira ubuzima bwabo n’uburenganzira bw’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *