RMC yateguye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi ababwiriza butumwa b’Idini ya Islam
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community – RMC), ku bufatanye na Ministeri y’Ibikorwa by’Idini ya Islam muri Saudi Arabia ndetse na Ambasade ya Saudi Arabia muri Uganda, uyu wa 2/1/2016 bateguye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi ababwiriza butumwa b’Idini ya Islam mu Rwanda.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ari kumwe n’intumwa idasanzwe yaturutse muri Saudi Arabia, Sheikh Mahdi Ammash Alshammari, wanahagarariye inzego z’Idini ya Islam muri icyo gihugu.

Mu ijambo rye, Mufti w’u Rwanda yashimye ubufatanye bukomeje kuranga Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda n’inshuti zawo zo muri Saudi Arabia, agaragaza ko aya mahugurwa ari ingenzi mu guteza imbere umurimo wo kwigisha no kwamamaza indangagaciro nziza z’Idini ya Islam, zirimo amahoro, ubumwe, kubahana no kubana neza mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Ababwiriza butumwa bafite uruhare runini mu kuyobora no kurera umuryango. Aya mahugurwa azabafasha kurushaho kunoza ubutumwa batanga, bushingiye ku bumenyi bugezweho kandi bujyanye n’ibihe turimo.”

Ku ruhande rwe, Sheikh Mahdi Ammash Alshammari yashimiye RMC n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku kwakira neza intumwa za Saudi Arabia, anagaragaza ko igihugu cye gikomeje gushyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza inyigisho z’Idini ya Islam zishingiye ku bumwe, ubworoherane n’amahoro.
Aya mahugurwa azamara iminsi itatu, akaba yitabiriwe n’ababwiriza butumwa baturutse hirya no hino mu gihugu.
Azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo kunoza uburyo bwo gutanga inyigisho, guhuza ubutumwa n’ibihe by’iki gihe, ndetse no kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi uharanira iterambere.
Ubuyobozi bwa RMC bwatangaje ko aya mahugurwa ari kimwe mu bikorwa bikomeje gushyirwa imbere mu rwego rwo guteza imbere umurimo w’Idini ya Islam no gushimangira umusanzu w’Abayislamu mu iterambere ry’u Rwanda.

