Leta y’u Rwanda igiye kongera abavuzi b’amatungo hifashishijwe abigenga

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera umubare w’abavuzi b’amatungo binyuze mu gushyiramo abigenga, bazunganira abo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gisanzwe gifite, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo no kugabanya igihombo aborozi baterwa no kutagerwaho n’izo serivisi ku gihe.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho asubiza ikibazo cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge ku kibazo cy’ubuke bw’abavuzi b’amatungo, butuma hari aborozi batabona ubuvuzi ku gihe, bigakurikirwa n’indwara z’amatungo, igabanuka ry’umusaruro ndetse n’igihombo gikomeye.

Dr Nsengiyumva yavuze ko nubwo RAB ifite abavuzi b’amatungo, umubare wabo utajyanye n’ubwinshi bw’amatungo n’abayoroye mu gihugu hose, bityo hakenewe kongera imbaraga mu rwego rwo kugeza serivisi nziza kandi ku gihe ku borozi bose.

Yagize ati: “Leta ifite gahunda yo gukorana n’abavuzi b’amatungo bigenga, kugira ngo bafashe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, by’umwihariko mu bice bikunze kugerwamo bigoranye, bityo hagabanywe igihombo aborozi bagenda bagaragaza.”

Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha kongera ireme rya serivisi zitangwa, guteza imbere ubworozi bwa kijyambere, no kuzamura umusaruro w’amatungo, bikajyana n’intego yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nk’inzira y’ingenzi y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Aborozi benshi bagiye bagaragaza ko kubura umuvuzi w’amatungo ku gihe byagiye bibagiraho ingaruka zirimo gupfusha amatungo, gutakaza amata n’inyama, ndetse n’igihombo cy’amafaranga, bityo bakavuga ko iyi gahunda ya Leta ari igisubizo cyari gitegerejwe.

Leta igaragaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu guhugura no kugenzura abavuzi b’amatungo bigenga, kugira ngo serivisi bazatanga zibe zujuje ubuziranenge kandi zinoze, hagamijwe iterambere rirambye ry’urwego rw’ubworozi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *