Gitifu Rutubuka yashimangiye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’Iterambere -Yizeza abaturage b’i Gahanga ko bazasoza umwaka 2025 Amahoro

Ku wa 13 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, habaye inama yaguwe y’Umutekano iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Bwana Rutubuka Emmanuel, igamije gusuzuma uko umutekano wifashe muri rusange no kunoza ingamba zo kuwushimangira, by’umwihariko muri ibi bihe by’impera z’umwaka wa 2025 no gutangira umwaka wa 2026 mu mahoro n’ituze.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi bafite inshingano mu gucunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Yibanze ku isesengura ry’imiterere y’umutekano mu Murenge wa Gahanga, harebwa ibyagezweho, imbogamizi zigihari n’ingamba zafatwa mu gukumira no gukemura ibibazo bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage.

Mu ijambo rye, Bwana Rutubuka Emmanuel yashimangiye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere, asaba inzego zose n’abaturage gukomeza gukorana bya hafi, buri wese akubahiriza inshingano ze.

Yagarutse ku kamaro k’imiyoborere ishingiye ku nshingano n’uruhare rwa buri wese, ashimangira ko umutekano urambye ugerwaho binyuze mu bufatanye, gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba.

By’umwihariko, abitabiriye inama banaganiriye ku ngamba zo gukurikirana no guteza imbere isuku n’isukura mu baturage, bifatwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Hatanzwe ingamba zo gukomeza ubukangurambaga ku isuku, gukurikirana iyubahirizwa ryayo mu midugudu no mu bigo bitandukanye, no gufatanya n’abaturage mu kwita ku bidukikije.

Iyo nama yasojwe hafashwe imyanzuro igamije gukomeza gukaza umutekano, kunoza imikoranire hagati y’inzego n’abaturage, ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zo guteza imbere isuku n’isukura, hagamijwe ko umwaka wa 2026 uzatangira mu mahoro, ituze n’iterambere rirambye ry’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga.

Source: X – Gahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *