Gasabo-Jabana:Ishuri rya G.S RERA NEZA-Nyarurama ryabaye isibaniro ry’ibibazo
Nyuma y’inkuru yakozwe na HANGA NEWS , ijyanye n’abanyeshuri 32 batsinzwe n’ikizamini cya Leta, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tron-Comun), aho ubuyobozi bw’iki kigo bwari baranze gusibira aba bana, ku mpamvu zidasobanutse.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, taliki ya 15/09/2025 ababyeyi n’abana babo baje kuri iki kigo, giherereye mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, nyuma y’itangazo ryatangiwe mu nsengero ritanzwe n’ubuyobozi bwa G.S RERA NEZA-Nyarurama , aho iri tangazo ryahamagariraga ababyeyi kuza ku kigo kuri uyu wa mbere, saa mbiri za mu gitondo.
Niko byagenze, ababyeyi baherekeje abana babo.
Ubwo HANGA NEWS, twari kuri iki ikigo, saa tatu za mu gitondo , twahasanze ababyeyi baje baherekeje abana kumva icyo bahamagariwe, ubona ko bahangayitse nta kizere bafite ko bemererwa gusibira kw’abana babo.
Kera kabaye bahamagajwe mu cyumba bose, ariko utazanye umubyeyi asabwa kujya kumuzana, baganirijwe n’ubuyobozi by’ikigo bumvikana ko ababyeyi n’abana bagiye kugirana imihigo n’ikigo.
Bamwe mu babyeyi ,baganiriye na HANGA NEWS, bavuze ko bishimye banashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi, banashimira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yashyizeho politike nziza idaheza abana ku ishuri. Ariko bavuze ko ibyo umuyobozi w’iki kigo MUKANIYOSHYAKA Rosette, yabakoreye bimeze nk’ivangura bibaza impamvu yabasinyishije imihigo bonyine, Ati:”Sitwe , turerera mu kigo twenyine, ntibyumvikana uburyo mu kigo cyose ari twese yahisemo ngo dusinye imihigo nawe?, yuko abana bazatsinda nkaho ari twese dutanga amasomo, ahubwo yari kuyisinya n’Abarimu kuko nibo kibazo twe ntabwo dutegura amasomo, twabonye ari nk’iterabwoba yadushyizeho rwose bizatuma n’umwana yiga adatekanye ”.
Bamwe mu bana, basinyishijwe umihigo twaganiriye wabonaga ko badasobanukiwe nibyo barimo gusinya, hari abagize ngo n’ikizami bahawe gishya.
MUKANIYOSHYAKA Rosette, umuyobozi w’ikigo HANGA NEWS , twamuvugishije agira ati:”Ikigo cyacu gifite gahunda n’imihigo tugenderaho mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi,mu gihe tubona ko hari umunyeshuri utabyubahiriza mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi cyangwa se uwasigaye inyuma dukorana n’ababyeyi bagatumizwa tugasinyana imihigo ni gahunda dusanganywe ntago ari bishya mu kigo cyacu”.
Yakomeje agira ati:”Muri make, iyi n’imwe muri policy zigize ikigo cyacu! Hanyuma gusinyisha abana ko bahindura imyitwarire ndetse ibi bikabafasha gutsinda nta vangura twe tubibonamo cyane ko no mu zindi sectors zitandukanye imihigo irasinywa kugirango ireme rigenderewe rigerweho,muri make purpose y’imihigo tubasinyisha ntago ari ivangura ,ibi birasanzwe nkuko na bibabwiye ”. murakoze
Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko ngo uyu muyobozi ashaka kwikiza aba bana avuga ko ari abaswa basubiza inyuma ikigo, bigatuma kitaza mu bigo by’imbere mu karere kugirango azahabwe ishimwe no kwegukana uyu mwanya w’umuyobozi dore ko awuriho by’agateganyo kuko yari ashinzwe Displine (Dos.

Imihigo ababyeyi n’abana bavuga ko basinyishijwe ku gahato, bumva ko ari ibintu bidasobanutse bafashe nk’ivangura bakorewe n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Bavuga ko basinye mu buryo busuzuguritse cyane,bari inyuma y’ikigo.

Abandi bavuga ko , bari mu bihugu bicaye hasi n’abana babo.

Bavuga ko, ubuyobozi nubwo bwabatumije nk’ababyeyi bafatanya kurera bitari bikwiye ko babasinyishiriza imihigo muri buno buryo bugayitse.

Bati:”Iki kigo nibo bafite ikibazo? Badutumiza nk’ababyeyi barangira bakatwakira muri buno buryo bugayitse? Hanze y’ikigo n’abana bacu twicaye hasi?? Nibo kibazo batuma n’abana bacu badatsinda amasomo, bafite agasuzuguro.


