Huye:MINICOM ku bufatanye n’izindi nzego bari guhugura abakora ku bikomoka ku Impu n’Inkweto

Mu karere ka Huye, hari kubera amahugurwa ku bumenyi bujyanye n’Ubumenyi bw’Inganda niz’Uruganda rw’Inkweto, n’Impu mu Rwanda.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere Tariki ya 8/9/2025 akazarangira tariki ya 12/9/2025.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ibinyujije mu mushinga wa AfDB kandi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), irateganya andi mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakorera mu ruganda rw’impu n’inkweto mu Rwanda.

Aya mahugurwa azabera mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, yibanda ku:
– Igishushanyo cy’ibicuruzwa (Product design),
– Ubuziranenge (Standards),
– Isoko (Marketing),
– Imiyoborere myiza y’ibigo (Corporate Governance).

Intego ni uguteza imbere uru rwego no kurufasha gutera imbere binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda nto n’iziciriritse (SMEs) zikora mu bijyanye n’impu n’inkweto.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye. Biteganyijwe ko azakomereza n’ahandi.

Umuyobozi muri MINICOM wafunguye kumugaragaro aya mahugurwa.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa.

Bishimiye ubumenyi bari guhabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *