Gasabo-Gisozi:Abaturage baratabaza-Umushoramari yaguze mu cyamunara ubutaka batuyemo batabizi harimo Ishyamba rya leta

Bamwe mu baturage mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, barimo gutabaza, baravuga ko umushoramari waguze mu cyamunara cyakorewe Online ubutaka butuyemo batabizi, abigurana n’igice kirimo ishyamba rya Leta bimenyekanye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burinumira.

Uyu wa kabiri wa taliki ya 09/08/2022, HANGA News, nibwo twageze mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, mu mudugudu wa Ntora, aho bakunda kwita ” Ishiru “, dusanga hari abaturage batabaza Leta bavuga ko hari umushoramari witwa MUTONI Moise waguze ubutaka bamaze igihe batuyeho bukomoka kuri MAFAFARI Joseph bahimbaga Giti.

Uyu Giti yapfuye atarabakorera ihererekanya ry’ubutaka, kubera imbogamizi z’ibyangombwa bahawe bavuga ko harimo n’igice k’ikigo cy’i Gihugu cy’ubutaka bicurikanze ku ma numero y’ibibanza, (UPI) aho usanga umwe atunze numero y’undi bivuga ko nawutunze ubutaka bwe bwite, bakavuga ko bishoboka ko ariho haturutse icyo bita amanyanga y’icyo cyamunara bakemanga cyakoreshejwe mu cyamunara.

Ku murongo wa telefoni ngendanwa ,MUTONI Moise yabwiye HANGA News ko yaguze mu cyamunara byemewe n’amategeko, nta byinshi yongeye kuvuga gusa yatwemereye ko aza kuduhamagara nyuma ,birangiye inkuru isohotse ataratuvugisha.

Gitifu w’umurenge wa Gisozi Madamu MUSASANGOHE Providence, mubutumwa bugufi kuri whatsapp yavuze ko ikibazo bakizi barimo kugikurikirana.

Tuzatangaza uko ikibazo kizakemuka muyindi nkuru ,kuko ubuyobozi bwatwemereye ko bagiye kugikurikirana.

Amazu batuyemo bari gukurwamo.
Igice cy’ishyamba rya leta bavuga ko riri kubigenderamo.
Icyangombwa cy’ubutaka bavuga ko yaguriyeho kirimo amanyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *