Nyamirambo-Gasharu:Uzwi nka Mateke wenga inzoga yitwa Ibisasu yatawe muri yombi
Uyu Mugabo witwa Twagiramungu Valens uzwi ku izina rya Mateke ufite Imyaka 39 wenga agacuruza Inzoga z’Inkorano zitujuje Ubuziranenge bita Ibisasu yatawe muri yombi.
Inzengo z’umutekano zamufashe kuri uyu wa mbere Tariki ya 7/7/2025 zimufatiye mu Murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Gasharu, mu Mudugudu wa Karukoro.
Akaba afungiye kuri Police Station Rwezamenyo kugirango akurikiranwe kuko yigize igihazi bamwe bakamushyigikira kubera Ruswa atanga yigize umufatanyabikorwa.
Abahaye amakuru HANGA News bavuze ko uyu Mateka ari Umunyamanyanga afunzwe inshuro nyinshi haba kuri Station ya police Rwezamenyo ndetse n’Igikondo KRTC ariko nta mareyo kabiri ahita arekurwa kubera Ruswa.
Barasaba ko ,yakurikiranwa abo baturanye bakagura ituze kuko iwe ni mundiri y’ibisambo n’ibiyobyabwenge Barara baceza basinze basakuza kugeza mu gitondo.

