#Kwibohora31:Abatujwe mu mudugudu w’Ubwiza mu murenge wa Gitega barashimira Perezida Kagame ko bahawe Inzu nziza n’Isoko rigezweho

Abaturage batujwe mu mudugudu w’Ubwiza mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, bari mu byishimo bashimira umukuru w’igihugu ko bavuye mubwigunge batuzwa mu nzu nziza zigezweho ndetse ko bahise banubakirwa isoko ryiza rigezweho.

Babivugiye mu muhango wo kwibobora ku nshuro ya 31, uyu wa 4/7/2025 ubwo ku rwego rw’akarere DEA Ingangare Alexis yari kumwe n’inzego z’umutekano (Police n’Ingabo) n’umuyobozi w”umujyi wa Kigali Ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo bari mu w’Ubwiza kwifatanya n’abaturage kwizihiza umunsi mukuru wo kwibobora.

Abaturage babwiye abashyitsi ko , aho batuye hari amazina mabi cyane ariko ubu byahindutse bitewe nuko hageze iterambere, Ati:'”Aha turi hari Dobandi, ariko ubu hahindutse mu Bwiza village, abahatuye turishimye turashimira Perezida wacu Paul Kagame tumwizeza ko iterambere atugejejeho ntawaza kurisenya barebera, ko n’abirirwa bavuga ubusa bari hanze y’igihugu basakuriza ubusa kuko nta mwanya bafite woguta bibereye mu bikorwa by’iterambere”.

Bakomeje bagaragaza amarangamukima yabo bagira ati:”Tuzajya ducuruza hano mu isoko rigezweho ,nidutaha turare mu etage, nta rindi terambere dutegereje ryarenga iryo nyakubwa wacu Perezida Kagame atugejeje, icyo Twifuza nuko yazaza kudusura tukamutaramira,. ..”.

Abayobozi batanze ibiganiro bagarutse kuv butumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu munsi wo kwibobora buragira buti: “Ibi byose byagezweho ku bufatanye nk’Abanyarwanda kandi urugendo rw’iterambere ruratukomeje.”

Ku munsi nk’uyu wo Kwibohora, Abanyarwanda bongera gusubiza amaso inyuma bakazirikana urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize u Rwanda ari umuyonga rusabwa kwiyubaka ruhereye ku busa.

Uyu munsi kandi ugambiriye guha agaciro ibitambo by’abagore n’abagabo bemeye kumena amaraso mu rugamba rwo kubohora Igihugu, uyu munsi ibyari inzozi kuri bo bikaba byarabaye impamo.

Abayobozi, impuguke n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, bakomeje kugaragaza uburyo uru rugendo rwo kubohora Igihugu rwakomereje ku kugiteza imbere kandi Ingabo z’u Rwanda zakomeje kurugiramo uruhare rukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *