Rutsiro: Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mukura baratabaza akarere basaba kubishyuriza ikigo asaga Miliyoni 19 Frw
Rutsiro: Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mukura baratabaza akarere basaba kubishyuriza ikigo asaga Miliyoni 19 Frw

Rutsiro – Itsinda ry’abaganga bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Mukura giherereye mu Karere ka Rutsiro ryandikiye ubuyobozi bw’Akarere busaba ubufasha mu gukemura ikibazo cy’ubukererwe bw’amafaranga y’agahimbazamusyi (Performance-Based Financing/PBF) asaga Miliyoni 19 Frw bavuga ko bamaze igihe badahembwa.
N’ubwo bishyuza ayo, hari n’andi bababereyemo ku buyobozi bwa banje batahawe akaba ariyo mpamvu batabaza akarere kuko byabaye umuco wo kutabona agahimbazamusyi uko bikwiye.

Mu ibaruwa bagejeje ku Muyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, aba bakozi bavuga ko ikigo bakorera kibafitiye amafaranga y’agahimbazamusyi asaga miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko batarahabwa, Ati:’c kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 30 Kamena 2026, bagenda baduha intica n’ikize, bahora batwizeza ko tuyabona kuri Facture ya Mitiweli irangiye ko bishyura natwe bakaduha ayacu ariko amaso yaheze mu kirere,dukeneye ubutabazi dukore dutekanye”.
Aba baganga bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire kandi cyagize ingaruka ku mibereho yabo no ku mikorere ya buri munsi, basaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Mu kiganiro na HANGA NEWS, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, ntabwo yashatse kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo. Yasabye umunyamakuru guhabwa nimero z’umwe mu bafite ikibazo kugira ngo abanze akimenye neza.
Icyakora, HANGA NEWS yamusobanuriye ko ikibazo kitareba umuntu umwe, ahubwo ko kireba abaganga n’abandi bakozi bose bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Mukura bavuga ko batahawe amafaranga y’agahimbazamusyi bavuga ko bakoreye.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Mukura ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego. HANGA NEWS ikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyatumye ayo mafaranga adatangwa n’igihe abakozi bazayabonera.

Turakomeza kubagezaho amakuru mashya uko azagenda aboneka.

