Inama y’uhuriro ry’Abayislam (Mul_Taqaa2025) Yabereye i Kigali imyanzuro yavuyemo iratanga ikizere ko bashyize hamwe imbaraga zo kubaka Idini
Mufti w’Abayislam mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa aravuga ko amakimbirane yakunze kuranga umuryango w’abayislam mu Rwanda atazongera kuba mu bihe biri imbere kuko Islam irimo kwiyubaka cyane cyane hashyirwaho amategeko.

Yabitangarije I Kigali, uyu wa 14/3/2025 muri Kigali Serena Hotel, hari hateraniye Inama y’ihuriro ry’Abayislam (Mul_taqaa2025) yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu, Imbaraga zacu.” n’inama yari ihurije hamwe abayislamu bo mu Rwanda b’ingeri zitandukanye barimo abamenyi b’idini, Abikorera, Abayobozi ba RMC ndetse n’abayislam n’abayislamukazi muri rusange.

Mu ijambo rifungura Mul_taqaa2025, Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye uruhare abayislamu bakomeje kugaragaza mu gusenyera umugozi umwe nk’uko bigaragarira mu bikorwa bahurizaho imbaraga, bakabikora batizigama, cyane yagarutse ku bikorwa byo gusana imisigiti yafunzwe n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe , Hadjat Zulfat Mukarubega, Umubitsi wa Commission ishinzwe imishinga y’iterambere mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda yagaragaje Imikoranire y’iyi komisiyo n’Ubuyobozi bwa RMC, ashimangira ko nta muntu ukwiye kutizera imikorere y’ubuyobozi bwa RMC mu micungire y’umutungo.

Kimwe n’abandi bagize komisiyo y’Ubugenzuzi, Hadjat Zulfat yatangarije abitabiriye inama ko nta gikorwa gisaba isohoka ry’Umutungo kibaho komisiyo ibifite mu nshingano itabigenzuye ngo abe ariyo ibyemeza kandi igakurikirana ishyirwamubikorwa ry’Icyo umutungo uba ugenewe.

Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye abashyitsi bitabiriye inama ya Mul_taqaa2025, barimo abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi na Charge d’Affaires, ashimira abayislamu muri rusange abasaba gukomeza kubaka ubusilamu.

Mu Izina ry’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda RMC Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa akaba yagejeje impano z’ishimwe kuri ba Mufti bose bayoboye Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda uhereye kuri Mufti wa mbere wagiyeho mu 1968 kugeza kuri Mufti w’uRwanda uheruka Sheith Salim Hitimana.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa , yabwiye HANGA NEWS ko kugeza ubu nta mategeko ahamye cyangwa igenamigambi iri dini ryakoreragaho ariko ko ari intangiriro yo kunoza imikorere.

Yongeyeho ko buri muyobozi azajya abazwa inshingano ndetse ukoresheje ibikorwa by’idini mu nyungu ze azajya akurikiranwa.

Ibi nibyo bitanga ikizere ko Idini rifite ubumwe butajegajega nkuko byahozeho mbere, yasoje ashimira abayisilamu imyitwarire myiza bafite muri iki gihe cy’igisibo cya Ramazan,abasaba gukomeza kwitwararika ku mategeko y’Imana basaba kuzasoza mu mahoro iminsi isigaye y’igisibo Kandi banibuka gusabira amahoro igihugu cyacu cyane abayobozi n’igihugu barangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Kagame.

