Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bifashishije ikoranabuhanga barataka uburiganya bakorerwa
Abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bifashishije ikoranabuhanga, bavuga ko bakorerwa uburiganya, hakaba n’abibwa amafaranga cyangwa bakohererezwa ibicuruzwa bitari ibyo bishyuriye.
Umwaka wa 2024, usize abacuruzi bishimira iterambere ry’uru rwego kuko basigaye barangurira mu bihugu byateye imbere mu by’inganda ku migabane inyuranye.
Bakoresheje uburyo bwo gutumiza ibicuruzwa no kwishyura binyuze mu ikoranabuhanga ry’iyakure, hari bamwe muri bo bagiye bakorerwa uburiganya mu bihe binyuranye no mu bihugu bitandukanye.
Mu nama Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagiranye n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, bemeranyijwe ko bagiye gushyira imbaraga mu gukurikirana ubwo buhemu binyuze muri Ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu, bagirwa inama yo kujya bagirana amasezerano n’abo baguriraho ibicuruzwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa (ACGDR ), Dr. Joseph Akumuntu yemeza ko bamaze kwakira benshi bahuye n’ubu buriganya.
Gusa ngo Ambasade z’u Rwanda mu bihugu ibi byabereyemo zagiye zibafasha kurenganurwa.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR yerekana ko mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka wa 2024, agaciro k’ubucuruzi bwose mu gihugu kageze kuri miliyoni 2,519.58 z’Amadorali bihwanye n’izamuka rya 14.67% bagereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2 cya 2023.
RBA

