Umuganda Rusange usoza Ukwezi k’Ugushyingo 2024 ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge wabereye i Mageragere
Kuri uyu wa 30/11/2024, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yifatanyije n’abaturage ba Nyaruyenzi, umurenge wa Mageragere,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali , gukora umuganda usoza Ukwezi k’Ugushyingo 2024 hanatangirijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

Mu bindi bikorwa bizaranga icyo cyumweru, nkuko byasobanuwe harimo n’ubukangurambaga n’ibiganiro bizabera hirya no hino mu karere ka Rubavu no mu bitangazamakuru, kwakira ibirego mu ruhame, amarushanwa y’imivugo ku burenganzira bwa muntu, umupira w’amaguru,… n’ibindi birimo isiganwa ry’amagare.

Perezida wa Komisiyo Providence ari kumwe n’Abakomiseri n’abakozi bifatanyije n’Akarere ka Nyarugenge n’abaturage bo mu Kagari ka Nyarurenzi, Umudugudu w’Iterambere mu muganda banatera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Mu muganda wakozwe haharuwe umuhanda worohereza abaturage kugendererana, hanaterwa ibiti bibafasha guhumeka neza kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Ubutumwa bwahatangije n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, (DEA) Ingangare Alexis yagarutse ku bukangurambaga ku kugira isuku. Ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye, Ubutumwa bwo Gutangiza Icyumweru cyo gukumira no kurwanya Ruswa n’Akarengane.

Ndetse yahatangiye n’ubutumwa bwo Gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ubukorerabushake.

N’umuganda witabiriye n’inzego z’umutekano zirimo Police, Ingabo, DASSO, Irondo ry’umwuga ndetse n’inzego z’ibanze zari zirangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere bwana Hategikimana Silas

