Gisozi:Umubyeyi Margarita aratabaza nyuma yaho akorewe ubuhemu ku mutungo we
Mukanyandwi Margarita , n’umubyeye ufite umutungo ubarizwa mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, Akagali ka Musezero, umudugudu wa Byimana, arimo gutabaza kubera ubuhemu yakorewe na Bongwanubusa Joseph.
Uyu mubyeyi avuga ko, yapfushije umugabo amusigira abana bagera kuri 5, amusiga mu buzima bushaririye bw’ideni rya banki rigera kuri Miliyoni 20 Rwf, mu gihe yari yicaye mu rugo abazwa ishingano zo kurera aba bana 5, yaje guhura n’ikibazo by’amikoro make yigira inama yo kugurisha inzu ntoya ziri mu gipangu gifite UPI 1/02/04/01/4781 kugirango akomeze arere aba bana yasigiwe n’umugabo.
Izo nzu yazigurishije mu mwaka wa 2019, nyuma banki ikomeza kubara amadeni biba ngombwa ko agurisha inzu yari mu gwate kugirango yishyure ideni umugabo yamusigiye. Uyu mubyeyi avuga ko yaje guhura n’umuguzi witwa Bongwanubusa Joseph bumvikana amafanga agera kuri Miliyoni 35 Rwf akazayishyura mu byiciro bitatu , ubwa mbere agahita yishyura Miliyoni 20 rwf z’ideni rya banki, akongera akishyura Miliyoni 5 Kashi, asigaye akayishyura nyuma y’iminsi 75 bahita banakora ihererekanyabubasha.
Ibi byose siko byagenze, kuko Bongwanubusa Joseph we yagiye kuri banki yishyura Miliyoni imwe na maganatandatu, mu gihe Margarita we yari yizeye ko yose yishyuwe , Joseph ahita anamusaba ko bahurira Kwa Noteri bagakora amasezerano dore ko yari yaje yitwaje Miliyoni 5. Uyu mubyeyi kubera ikizere yaramufitiye yakoze amasezera atarebye ko amafaranga yageze kuri banki ideni ryose ryishyuwe.
Hashize iminsi abona banki irimo kumuhamagara bamubwira ko afite ubukererwe agomba kwishyura amafaranga yinguzanyo yafashe bitaba ibyo akanaterezwa cyamunara.
Akimara gutungurwa yahise ashaka Joseph amubaza impamvu atishyuye amafaranga yose kuri banki, Joseph amusubiza ko ashaka ko umwenda bawukura kuri Margarita bakawumwandikaho agakomeza kwishyura ibihumbi 600 nkuko uyu Margarita yarasanzwe abikora.
Margarita ,avuga ko yamuhakaniye amusaba ko agomba kubahiriza amasezerano agahita yishyura Miliyoni 20 za banki, ubu siko bimeze ahubwo byabaye amakimbirane ,iki kibazo cyamenyeshejwe umurenge wa Gisozi ,mu guhosha Aya makimbirane basabye Joseph kwishyura izo Miliyoni 20 ndetse dore ko na yaminsi yari yageze yo kwishyura ideni ryose ryari risigaye rya Miliyoni 9.
Aya mafaranga yari yasigaye yayishyuriye ku murenge anabizeza ko na Miliyoni 20 za banki agiye kuzishyura agakorerwa mitasiyo.
Iki kibazo cyaje gukaza umurego:
Mu gihe Margarita akiri muri Aya makimbirane banki ibyo kwishyuza byarakomeje , kugeza naho imwandikiye ko igiye kumutereza cyamunara , Umubyeyi avuga ko yahungabanye yihutira kwishyura ibihano n’ubukererwe, aho yishyuye asaga Miliyoni 6 Rwf,.
Ubu arimo gutabaza avuga ko , yatunguwe no kubona Joseph amugejeje mu nkiko avuga ko yaguze byose ibiri muri iyi pariseri , none arimo gusaba kurenganurwa kuko yabuze gitabara ,banki igiye kumutereza cyamunara, Joseph arimo kumuhuguza , ibi byose nibyo bitumye atabaza inzego zose zakumva ikibazo zikamutabara, uwabishobora yamuhamagara kuri Numero ya 0788356932
Mu gihe , Joseph HANGA News ishuro zose twamuhamagaye ntiyatwitabye, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije, igihe yashaka kugira icyo avuga kuri iyi nkuru tuzabyongeraho.

Amasezerano y’ubwishyu bwa kabiri mu murenge wa Gisozi.

Integuza ya banki ya cyamunara.

Aya ni amasezerano y’inzu ntoya (Annex) yagurishije mbere muri 2019.

Amasezerano ya Noteri.

