Umurenge wa Kigali:Kubufatanye bwa Bralirwa na GAMICO hatewe ibiti 7500 -Abanyerondo 217 bahawe Amatoroshi n’amakoti y’imvura

Umuganda rusange uyu wa 25/11/2023, mu murenge wa Kigali wibanze kubikorwa byo gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije. Mu rwego rw’umutekano abanyerondo 217 bahawe Amatoroshi ndetse n’amakoti bifashisha mu gihe cy’imvura.

N’umuganda witabiriwe n’abaturage aho bifatanyije n’abayobozi ndetse n’Abafatanyabikorwa biganjyemo Bralirwa, Bbox, GAMICO, n’abandi.

Kubufatanye n’uruganda rwa Bralirwa, hatewe ibiti ibihumbi 5 ku nkombe z’umugezi wa Yanza mu kagali ka Nyabugogo.

Uwaje ahagarariye Bralirwa yavuze ko , nyuma yuko bazwiho kwenga agasembuye banazwiho kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo kwishyura Mituweli ku baturage batishoboye cyane mu murenge uru ruganda rwubatsemo mu karere ka Rubavu,Ati:”Sibyo gusa kwifatanya n’abaturage gukora umuganda wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, uyu munsi turi hano twaje gutera ibiti bitandukanye aho tuvuye hano duteye ibiti bisaga ibihumbi 5”.

Nyuma y’umuganda Kubufatanye na GAMICO hatanzwe ibikoresho by’umuteno kubanyerondo 217 byiganyemo amatoroshi, amakoti ndetse n’amapanaro yifashishwa mu gihe cy’imvura.

Gitifu w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yavuze ko uyu muganda muri rusange usojwe mu murenge hatewe ibiti bisanga ibihumbi 7500, ashimira Bralirwa ko ubwayo bateye ibiti bisaga ibihumbi 5, yaboneyeho kwereka abaturage ko barinzwe neza umutekano ari wose, ubwo abanyerondo 217 bambaye imyambaro ibafasha gukora igihe cy’imvura ndetse n’ijoro, abashimira ubufatanye mukwicungira umutekano, agira ,ati:”Umutekano biriwe wese uramureba, n’ubwo dufite irondo ry’umwuga ariko umusanzu wanyu murabona ko ugira akamaro, mukomereze aha twiyubakire igihugu gishingiye kumahoro asesuye, tugire igihugu biri wese yakwifuza kugeramo”.

Ubutumwa nyamukuru bwatanzwe n’umuyobozi ku rwego rw’abakarere ka Nyarugenge, ushinzwe imirimo rusange Murebwayire Betty yasabye abaturage b’umurenge wa Kigali ubufatanye bwo gukomeza gahunda ya leta yo kwivana mu bukene, bakora ibikorwa bibateza imbere biri muri gahunda zitandukanye leta y’u Rwanda yabashyiriyeho, agaruka ku muganda wakozwe yavuze ko buri wese akwiye kugana nkunganire ya BRD igamije kubungabunga ibidukikije aho buri wese akwiye gufata Gaz biciye mu mushinga wa Bbox aho leta yashyizemo amafaranga menshi hagamijwe kubunganira mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kugabanya ibicanwa birimo ikwi.

Gitifu w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher, ari kumwe n’uwaje ahagarariye Bralirwa batera igiti.

Gitifu niwe wabimburiye abandi gutera igiti.

Murebwayire Betty, ushinzwe imirimo rusange mu karere ,ari mu muganda atera igiti.

Hatewe ibiti ibihumbi 7500 harimo ibihumbi 5 byatewe na Bralirwa.

Uwaje ahagarariye Bralirwa arimo kugeza ijambo ku baturage nyuma y’umuganda.

Inzego z”umutekano mu muganda.

Umuganda usojwe bagiye mu biganiro.

Gitifu ari kumwe n’umuyobozi wa GAMICO bagiye kwambika imyenda y’imvura abanyerondo.

Abanyerondo mu myambaro mishya bari kumwe n’umuyobozi wabo, Kanamugire.

Umuyobozi w’irondo mu karere ka Nyarugenge, ashimira abaturage kwicungira umutekano.

Abanyerondo biyeretse abaturage mu karasise.

Umuganda wasojwe na morale.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *