Gasabo-Jali:Yakubiswe urushyi azira kugurira inzoga abagore yitura hasi birangira ashizemo umwuka
Mu Murenge wa Jali ,mu Kagali k’Agateko ,mu mudugudu wa Rwankuba , ku munsi italiki ya 10/09/2023 ku isaha ya tatu z’ijoro, uwitwa SIBORUREMA Jean Pierre w’imyaka 28 ukomoka Karongi/Rugabano, wakoraga akazi ka Token -Man kuri Biyari yakubise urushyi n’uwitwa HAKIZIMANA Innocent bahimbaga Kutinyo w’imyaka 43 ukomoka Ngororero, yitura hasi arongera arahaguruka uyu SIBORUREMA Jean Pierre amutera katapira arongera yitura hasi ajya muri koma, birangira ajyanwe Kwa muganga bamugezayo yashyizemo umwuka.
Amakuru HANGA NEWS yahawe n’umudamu uzwi ku izina rya Mugeni, ngo yabonaga abo bombi bari basinze dore ko, byabereye imbere ya butike ye, ngo yihutiye gutabaza abanyerondo baraza bamutwara kwa muganga ku ivuriro ryigenga riherereye hafi aho ryitwa AMEN, muganga aragerageza amutera Serumu, asa ngo nk’uzanzamutse avuga ngo ni mupe indi nzoga.
Muganga abona bikomeye ahamagara Ambulance ngo umurwayi ajyanwe ku ivuriro ryisumbuye ihagera isanga ashizemo umwuka irigendera.
Nyuma ,haje urwego ry’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano Igabo, Police, Dasso, Reserve force na Gitifu w’Akagali, ubwo umunyamakuru wacu yageraga aho ku ivuriro yasize inzego zigiye gushaka amakuru yaho byabereye.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kacyiru, ngo hamenyekane uby’uru rupfu, mu gihe SIBORUREMA Jean Pierre we, twasize yambaye amapingu afitwe n’inzego z’umutekano.
Icyo ngo bapfuye nuko, HAKIZIMANA Innocent yarabwiye SIBORUREMA Jean Pierre ngo kuki agurira inzoga abagore we atamugurira.
HANGA News, Nituzamenya ibizava mu iperereza tuzabibatangariza muyindi nkuru.

Ambulance ihageze basanze yashyizemo umwuka ihita yita yigendera.

