Kimisagara:Ku rugerero Inkomezabigwi zibarutse intore Gitifu

Mu karere ka Nyarugenge, Ku rugerero Inkomezabigwi ikiciro cya 10 mu mwaka wa 2022-2023, intore zahize ibyiciro 9 byabanje, zibarutse intore GITIFU Nk’uko byatanzweho umurongo na Minubumwe.

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, mu Mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hasojwe Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 10. Uru rugerero rwasojwe rukaba rwaratangijwe ku 14 Ugushyingo 2022, bivuze ko intore zimaze iminsi 103 ku rugerero aho zakoze ibikorwa bitandukanye by’amaboko (kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherere, imirima y’igikoni, gutera ibiti) n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Ku rwego rw’Akarere, gusoza urugerero byabereye mu Murenge wa Kimisagara, umurenge byagaragaye ko ubwitabire bw’intore ku rugerero bahize indi Mirenge.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyareugenge Bwana Ngabonziza Emmy hamwe n’inzego z’umutekano, mu ijambo ry’ikaze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara akaba yashimiye abatoza, ababyeyi n’abayobozi bagize uruhare kugira ngo urugerero rugende neza, by’umwihariko akaba yashimiye Intore zagaraje ubwitange bwatumye n’Akarere gahitamo gusoreza urugerero muri uyu Murenge wa Kimisagara.

Umuyobozi w’inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge, Afande Ngamije Augustin wanyuzwe n’akarasisi kakozwe n’intore, yavuze ko urubyiruko rwakoze urugerero ruri mu biganza byiza by’abatoza kandi ko rutanga icyizere ku gusigasira indangagaciro yo gukunda Igihugu.

BIMWE MU BIKORWA BYAKOZWE MU KARERE KA NYARUGENGE

Intore zagige uruhare mu kubaka akagari ka Ruliba, Intore zagige uruhare mu kubaka Kubaka ECD, Intore zagige uruhare mu gusana inzu z’abatishiboye, Kubaka ubwiherero bugera kuri 20, Kubaka ubwogero bugera kuri 11, Kubaka imirima y’igikoni tugera kuri 6, hatewe ibiti 17680 no ubusitani 7732.

Kurwanya igwingira ry’abana, bubatse igikoni cy’umudugudu,Gusubiza abana mu mashuri bagaruye abagera kuri 37, Gukusanya imibare nkenerwa/ibarura: (abakoresha Gaz)Ubukangurambaga kuri MUSA na Ejo heza ,Ubukangurambaga bw’Isuku n’isukura kurwanya igwingira Intore zatojwe ikoranabuhanga ku bufatanye RISA Intore zatojwe gutanga servisi mu Tugari 47 (intore Gitifu).

Muri rusange mu Karere ka Nyarugenge, intore zitabiriye urugerero zigera ku 1493 ku banyeshuri 1788 bari bariyandikishije kuzitabira urugerero basoje basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2022-2023.

Mu bataritabiriye harimo abahise bajya mu mashuri makuru mu gihe amanota y’ibizamini bya Leta yasohokaga.

Ibikorwa byakoze bikaba bifite agaciro gasanga Miliyoni 50,000 000 frw., intore zigarariye izindi zahawe icyemezo cy’intore isoje urugerero cyatanzwe na MINUBUMWE, nyuma yo kuvuga amacumu y’urugerero bibutswa ko ari ibigwi byabo.

Umunsi wasoje n’ubusabane.

Ubwo DEA Emmy yari ahageze ari kumwe na Gitifu Kalisa Jean Sover, baherekejwe n’inzego z’umutekano.

Intore zabakiranye ibyino gakondo.

Byari ibyishimo.

Inkore ziri gukora akarasise.

Aho uyu muhango wabereye mu murenge wa Kimisagara.

Habayeho gusoma ku ntango y’imihigo.

Hatanzwe icyemezo cy’ubutore.

DEA asinyinya ku cyemezo cy’intore yo kumukondo.

Bafata Ifoto y’urwibutso.

Umuhango wasojwe n’ubusabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *