Ubutwari buraharanirwa -Gitifu Rutubuka yakanguriye abaturage ba Karembure kurinda ibyagezweho

Umunsi w’Intwari z’igihugu, ku rwego rw’umurenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro wizihirijwe Karembure.

Umushyitsi mukuru yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Rutubuka Emmanuel, aho yabwiye abaturage ko kuba intwari biharanirwa, asaba buri wese kuba intangarugero mubyo akora kugirango azasige umurage bazajya bamwibukiraho.

Ati:”Niture u Rwanda, niyo gahunda twe Gahanga twihaye , igihugu kitagira umuryango kirazima, buri muryango ugaragaraho kurangarana abana cyane ikibazo cy’imirire ufite uwo twise umwiru , niwe twavuga nk’umujyanama ubafasha gushyira ibintu kumurongo , abana bagwingiye ntabwo twaba intwari tugomba kurerera u Rwanda abana bacu tubarinda ibiyobyabwenge n’igwingira”.

Gitifu Rutubuka yakomeje agira ati:”Umuryango utekanye niwo uvamo Intwari”.

Aho igihugu cyacu cyavuye niho hatuma tugira ubutwari, hari umuntu ubona ari umusore cyangwa inkumi ugahita umushyira mu bigwari, ati:”Iyo ubonye umusore unywa ibiyobyabwenge (Urumogi) uwo nta butwari tumutezeho , muzabaze amateka y’igihugu bita Somalia, uko byagenze, cyari gikomeye ni nacyo cyakoze Revolution bwa mbere muri African, kubera utuntu duto basuzuguraga, urubyiruko rwayobotse ibiyobwenge barabareka none murabona aho kigeze cyirasenyutse burundu”.

Gitifu yashoje , impanuro ze akangurira abaturage , kuba maso buri wese uko ashoboye agaharanira inyungu rusange z’igihugu , ati:”Duharanire inyungu rusange z’igihugu , kuko kuzuka kwacu ni ugusiga umurage mwiza twese bazajya batwibukiraho nkuko tuzirikana uyu munsi Intwari yacu General Fred Gisa Rwigema n’abandi bitanze tukaba turi hano twishimye”.

Uyu muhango , wabimburiwe n’indirimbo zirimo ubutumwa bujyanye n’uyu munsi, nyuma haje gutagwa ikiganiro ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe na Ntazinda Marcel.

Ibirori byasojwe n’ubusabane kuri bose, bamwe mu baturage bavuganye na HANGA NEWS yavuze ko ,uyu munsi ubibutsa byinshi bashimira Perezida Paul Kagame udahwema kubashakira iterambere , bamushima ko Gahanda imaze kutera imbere ku nzu nziza n’imihanda igezweho yabahaye batibagiwe umutekano usesuye bafite.

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa mu midugudu yose mu gihugu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira ,ati:”Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu”.

Gitifu Rutubuka Emmanuel arimo guha impanuro abaturage.

Ntazinda Marcel, watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda.

Abaturage bicaye barimo kumva impanuro za Gitifu Rutubuka.

Hari abayobozi batandukanye.

Byari ibyishimo.

Abaturage bari gucinya akadiho na Gitifu wabo.

Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *