HOWO n’imodoka idafite ikibazo, twagenzuye impanuka zose dusanga ari Inyeshyamba zatwinjiriye – Impuruza kubashoferi b’amakamyo

Tracks drivers Family , n’ishyirahamwe ry’abashoferi mu Rwanda, bavuga ko babajwe nuko umwuga wabo urimo kwangirika bitewe n’impanuka zikomeje kwiyongera cyane iziterwa n’imodoka za HOWO, Barimo gusaba polisi y’u Rwanda cyane ishami ryo mu muhanda ubufatanye kugirango ababinjiriye mu mwuga wabo bahagarikwe kuko nibo barimo guteza impanuka kuburyo budasanzwe.

Jean Claude Dusengimana, umuvugizi w’ishyarahamwe ry’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda, uyu wa 12/12/2022 yabwiye HANGA News ko ,igihe kigeze ngo bavuge ijwi ryabo ritabare benshi, ati:”Dufite ishyirahamwe ry’abashoferi b’amakamyo rizwi, turi abashoferi barenga 150 mu gihugu hose, dufite ihuriro tumaze igihe nta mushoferi wacu n’umwe turatakaza azize impanuka y’ikamyo”.

Yakomeje ,avuga ko ikibazo kibahangayikishije ari Inyeshyamba zabinjiriye, ati:”Twagenzuye impanuka zose mu myaka ibiri ishize ,cyane ubwoko bwa HOWO hose twasanze umusheri utwaye atazwi, twe ubwacu turaziranye twishyize hamwe dufite amategeko atugenga , HOWO zitwarwa n’abashoferi bacu kuva mu mwaka wa 2008 zirahari nta kibazo ”.

Yagaragaje amwe mu makosa ,atuma impanuka ziyongera , harimo abashoferi badafite ubunararibonye bwo gutwara imodoka zipakiye nini, Imodoka zidakorerwa isusumwa, ubusinzi n’umunaniro kubashoferi, umuvuduko udahwanye n’imisozi, n’ibindi….

Umwanzuro kuri aba bashoferi bagaragaza, nuko Polisi ishami ryo mu muhanda yakwirukana imodoka zose za HOWO ziba ziri ku ndenge cyane Nyabugogo zigashyirwa mu igaraje (Parking) aho ihaguruka yasuzumwe, guhana abashoferi baragwa n’ubusinzi.

Ibyifuzo byabo nuko ,utari mu ishyirahamwe ngo abe azwi nk’umushoferi w’umwuga adakwiye kujya mu muhanda kubera nibo bari kwica abantu, ,Jean Claude, ati:”Dufite parking ihagize ,umushoramari uguze HOWO yireba inyungu zihuse ngo imodoka ayijyane kundenge ayihe umwana uvuye kuri moto ngo ayitware, naze hano dufite ibiro bizwi tumuhe umushoferi twizeye n’ubuntu , twe nk’abashoferi b’umwuga turashaka ko dukurwaho ubusebwa kubera twinjiriwe n’abo tutazi , Polisi idufashije twizeye ko impanuka zashyirwaho akadomo, naho ubundi HOWO n’imodoka idafite ikibazo nakimwe, ibibazo n’abo bihisha inyuma yacu benshi dusanga bari n’abamotari”.

Mu biganiro n’ abasenateri ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange avuze ko ubu hatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Mu iperereza ry’imbitse yavuze ko bagiye gukora, begereye iri shyiramwe , twizeyeko baganira byinshi byaha umurongo iki kibazo.

CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , HANGA News, kuri iki kibazo nibyifuzo by’abashoferi baya makamyo ubwo twateguraga iyi nkuru ntiyabashije kuboneka , igihe yabonekera tuzabagezeho ibyo azadutangariza.

Jean Claude ,umuvugizi w’abashoferi b’amakamyo avugana n’itangazamakuru imbere ya HOWO atwara.

Parking n’igaraje avuga ko bakoreramo ku Giticyinyoni hizewe.

Aho bagaragaza Nyabugogo haba HOWO ziri ku ndege , zikunze kuhava zigateza impanuka ,basaba Polisi kubahagurukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *