Nyamagabe:Abakobwa bari guhonga abahungu amafaranga kugirango babarongore
Ntibisanzwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, hakomeje kugaragara ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abahatuye bakemeza ko intandaro ari ibyiswe ‘Ndongora nitunge’ aho abakobwa bahonga abahungu amafaranga ngo babashake hanyuma bagera mu ngo zabo bikabananira.
Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko abakobwa bo muri aka gace baha amafaranga abasore kugira ngo babashake, ariko yamara gushira, bagahita babatera uw’inyuma bakajya kwishakira abanda.
Ubwo iyinkuru yarirgukurikiranwa ,munyamakuru yasanze hari umugore wagiye ku Biro by’Umurenge gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wari agiye gusezerana n’undi mukobwa nyuma yo kumuta, amutekerereza isanganya yahuye na ryo nuburyo kuri ubu ari mugihirahiro.
Abisobanura neza yagize ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.
Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”
Mubyukuri uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.
Aba baturage bavuga ko izi ngeso zikomeje kongera ubuharike no kutaramya kw’imiryango, mu gihe bizwi ko Umuryango ari ryo shingiro rya byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Ntezilyayo Andree avuga ko iki kibazo gikomereye uyu Murenge kuko ababana muri ubu buryo batanasezerana.
Ati “Birumvikana iyo imiryango ibana itarasezeranye bikurura amakimbirane. Twifuza ko imiryango yakagombye kubana yarasezeranye kuko abawugize baba bizeranye bashyira hamwe bagafatanya.”
Kurundi ruhande bamwe bavuga ko bidakwiye ko abakobwa bagera aho guha aba hungu amafaranga kugira ngo babashake kuko burya urukundo rutagurwa.

