RDC:Ibitaro bikomeje kuzura Inkomere z’abasirikare ba leta bakomerekeye ku rugamba barimo na M23

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge  muri RDC uvuga ko  mu mezi 6 ashize umaze kuvura inkomere zirenga 634 barimo ingabo za Leta baba bakomerekeye ku rugamba mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Lassané Zongo uyobora Croix Rouge muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko muri aba 634 , abenshi muri bo bakiriwe mu bitaro bya Bukavu , Goma na Beni aho ngo babatabara bavirirana nyuma yo kurasirwa mu mirwano baba bahanganyemo n’inyeshyamba.

Yagize ati:” Mu mezi 6 ashize, tumaze kwakira inkomere zakomerekejwe n’amasasu zirenga 600. Abenshi bakiriwe mu bitaro bya Ndosho, Beni na Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo”

Zongo akomeza avuga ko barimo kongera ingufu mu bikorwa byo gutabara inkomere ndetse ngo bashyizeho itsinda ritanga amahugurwa mu bice birimo kuberamo intambara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru aho Ingabo z’Igihugu zihanganye na M23.

One thought on “RDC:Ibitaro bikomeje kuzura Inkomere z’abasirikare ba leta bakomerekeye ku rugamba barimo na M23”

  • July 21, 2022 at 3:35 pm
    Permalink

    Muraho neza mbashimiye ukuntu mutugezaho amakuru atandukanye Kandi meza ndetse bigaragara ko ancukumbuye ariko mbasabe munjye mutubwire igihe ibintu byabereye kuko kutubwira ibyabaye naho byabereye ntimutubwire igihe byabereye ntabwo aribyiza murakoze

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *