Kigali:Hafi 85% by’abazunguzayi baherutse gushyirwa mu masoko bayavuyemo -Imyanya yabo leta ikomeje kwishyura igihombo kizabazwa nde?

Ni kenshi umujyi wa Kigali,uvuga ko wakuye abazunguzayi mu muhanda ukabashyira mu masoko, urebye uburyo bikorwa iki kibazo cyabaye ingutu, bitewe nuko abayashyirwamo bahita bayavamo bitewe n’impamvu zikurikira tugiye kubagezaho nkuko byavuzwe na bamwe mu bazunguzayi HANGA NEWS yaganiriye nabo cyane abo mu karere ka Nyarugenge hakunze kugaragara umubare munini.

Iki kibazo gikwiye gukurikiranwa mu bushishozi kuko Uyu mubare uva mu masoko usanga leta ikomeza kubishyurira ibibanza umwaka wose bidakorerwaho, bishobora kuba biterwa n’abashinzwe kubishyira mu bikorwa batanga raporo zitarizo bigashyira leta mu gihombo.

Iki gihombo cy’aya mafaranga asohoka akishyirurwa abadahari ba baringa , kizabazwa nde? Niba ari umujyi wa kigali, akarere ka Nyarugenge, cyangwa abashizwe gutanga iyi myanya.

Icukumbura ikinyamakuru HANGA NEWS twakoze ,birasaba inzego bireba ,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu , Urwego rw’ugenzacyaha (RIB) na Polisi gutera itoroshi (Ijisho) mu bibazo by’itangwa by’imyanya mu masoko y’abazunguzayi ndetse n’imyanya yishyurirwa kureba abishyirurwa bahari by’ukuri kuko bimaze kugaragara ko benshi bayavuyemo Kandi amafaranga leta iyasohora, cyane cyane  bashishoze muri raporo zitangwa ko zihura n’umubare w’abazunguzayi basigaye muri aya masoko cyane cyane abaherutse guhabwa ibabanza.

Ibi bidakemutse ,leta irakomeza gushyira imbaraga mu gukura abantu mu muhanda yishyura ibibanza bya baringa bikomeza gushyira leta mu gihombo ba rwiyemezamirimo (Bena amasoko) bakarya amafaranga yaba bantu badahari Kandi bicyekwa ko ubuyobozi buba bubizi, Andi makuru HANGA News twabashije kumenya twahawe n’abacuruzi bakorera muri aya masoko batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru kubera impamvu z’umutekano, nuko hari n’abandi bahamagarwa bakaza kwitaba karame badakorera muri aya masoko kugirango leta nigira icyo izabagenera bazaze gufata amafaranga bisubirire mu ngo zabo kuko nta mugambi wo gukora bafite.

Hifuzwa ko habanza gukorwa iperereza ryimbitse kuri za raporo zatanzwe kuko bigaragara ko bikorwa muri tekenike zihambaye.

Muri iyi minsi ishinzwe umujyi wa Kigali wongeye gutangaza ko ugiye gushyira abandi bazunguzayi ibihumbi 4000 mu masoko Kandi n’abaherutse kuyahabwa hafi yabose barayavuyemo , byaba ari nko kugosorera mu rucaca mu gihe izi tekanike zaba zikigaragaramo, iki kibazo cy’abazunguzayi nticyazigera gikemuka burundu mu gihe abashizwe gushyira abazunguzayi mu masoko kadakozweho iperereza ngo hamenyekane ibyakozwe muri raporo za mbere.

Abacururiza muri aya masoko bakomeje baduha amakuru batubwira ko iyo hagiye kuza abayobozi runaka kureba abazunguzayi , hatangwa amakuru ngo bahamagarwe baze , abayobozi badasanga ibibanza byayo bibereye aho, ndetse abandi bakabeshya abayobozi ko ba nyiri bibanza badahari bagiye kurangura Kandi atari ukuri nta bahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *