Nyamirambo:Abaturage bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abakozi ba kampani itwara ibishingwe mu ngo
Bamwe mu baturage batandukanye mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, barimo gutaka ubujura bukorwa n’abakarani baba bari ku modoka zipakira ibishingwe mu ngo.
Abaganiriye na HANGA News uyu wa 16/6/2022 ku muhanda w’amabuye wa Mumena ibasanze imbere y’imodoka irimo gupakira ibishingwe bitotomba,babwiye umunyamakuru ati:”Mudukorere ubuvugizi ,hadutse ubujura turi kwibwa n’abakarani batwara ibishingwe mu ngo, kenshi baza mu bipangu tudahari twagiye mu kazi gutwara ibishingwe icyo basanze hanze baratwara, cyane imyenda n’inkweto”.
HANGA News ubwo twari aho, batweretse bamwe mu bakarani bikoreye imifuka mishya ubona ko harimo ibintu bipakiyemo , umwe twabonye ari kuzamuka yambukiranya umuhanda yerekeza Rwezamenyo Twamubajije ibyo yikoreye aho abijyanye atubwira ko ari bimwe mubyo yatoraguwe mu bishingwe by’inyuma, nta byinshi yashatse kuvuga yahise yikomereza urugendo.
Aba baturage ,ikindi kibazo barimo kuvuga nuko barimo baterana amagambo nabo ko imifuka basanzemo ibishingwe bayitwara, ati:”Twari dusanzwe tumenyereye ko basuka ibishingwe mu modoka imifuka yacu bakayidusigira, none ubu nayo barayitwara bikadusaba kujya kugura indi kandi iyo batwaye ikiri mizima, twifuza ko badukorera serivise nziza kuko natwe tubishyura neza”.
Iki kibazo akarere ka Nyarugenge kavuze ko bagiye kugikurikirana, ubutumwa banyujije kuri twitter basubiza umunyamakuru bagize ,bati:”Murakoze nk’Ubuyobozi turabikurikirana kuko kugeza ubu nta kirego cy’umuturage turabona uvuga ko Yaba yaribwe n’abatwara imyanda yo murugo”.
Iki n’ikibazo giha umukoro inzego z’ibanze , kuko ubujura buvugwa bukorwa n’aba bakarani batwara ibishingwe mu ngo , bidakumiriwe byakomeza guteza impaka n’umutekano mucye mu baturage.




