Kigali: Mu imurikabikorwa JADF y’akarere ka Nyarugenge biyemeje kwishakamo ibisubizo

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge (JADF) bavuga ko kwishakamo ibisubizo ari yo nzira yonyine yo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Iyi ntego yo kwishakamo ibisubizo bamwe mu bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bayihize nyuma y’uko zimwe mu nkunga z’imiryango mpuzamahanga bagombaga guhabwa zitabonetse.

Bernard HARUSHYABANA Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) yabwiye HANGA NEWS ko nubwo hari abo inkunga y’amahanga nk’imiryango nka USAID, n’iy’Ababiligi yashatse gukoma mu nkokora imikorere y’imwe muri iyo miryango, bashatse uko babisohokamo bakaba baraje kugaragariza abaturage serivisi babakorera mu nkingi eshatu.

Buri wese arasabwa kuhagera kuko harimo kumurika benshi , hari service z’ibigo bya leta abikorera, abakora Made in Rwanda, ibigo by’ubuvuzi, Uburezi, ubukorikori ndetse n’ikoranabihanga.

Bernard Harushyabana yagize ati:”Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ba Nyarugenge mu iterambere rirakomeje mu Imbuga City Walk ahazwi nko muri Car Free zone mu Mujyi rwagati, Muze mumurikirwe ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa hano iwacu ndetse na Serivisi zitangwa n’inzego z’Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa”.

Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge bari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa JADF n’abandi bayobozi uyu wa 25/6/2025 nibwo bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ririmo kubera mu Imbuga City Walk hano mu Mujyi wa Kigali rwagati.

DEA wa Nyarugenge Ingangare Alexis ari kumwe n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa bafungura imurikabikorwa kumugaragaro.

Bamwe mu bitabiriye bamurika ibyo bakora.

Abayobozi bagenda bareba ibikorwa by’abamurika.

Abamurika basobanuriraga abayobozi ibyo bakora.

Abayobozi batandukanye bitariye iri murikabikorwa.

Imurikabikorwa rizamara iminsi itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *