Umurenge wa Kigali:Umubyeyi Muhawenimana Françoise aratabaza – Umushoramari Luxury Garden yamushoyeho amazi y’imvura aramusenyera

Mu mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyabugogo, Umurengewa Kigali
Akarere ka Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali,
Hari umubyeyi witwa MUHAWENIMANA Françoise , uri gutabaza avuga ko taliki ya 12/4/2025 inzu ze ,zasenyutse bitewe n’amazi y’imvura yaturutse ku mahema y’umushoramari utuye ruguruye ye, Luxury Garden.

HANGA News, twageze ahabereye iki kibazo, tuvugane n’uyu mubyeyi Muhawenimana atubwira ko ari mugahinda kuko yabuze ubutabazi, ngo anagerageza kuvugana na nyiri Kampani ya Luxury Garden witwa Emmanuel Ndahimana ntaboneta akumubwira ko Afite manager ari yareba bakavugana.

Yagize ,ati:”Imvura yadusanze mu nzu ku manywa yihangu inzu yanjye yasenyutse inkuta zaguye hasi, zubakwa zatwaye agaciro gasaga Miliyoni 45 z’amanywarwanda, ibikoresho byo mu nzu byose byarangiritse burimo ibitanda byaravunite, ,Matera,imyenda, n’ibindi byose bifite agaciro ka Miliyoni 5 z’u Rwanda”.

HANGA News, twavuganye na Emmanuel Ndahimana ny’iri Luxury Garden atubwira ko, adahari ,Ati:”Muvugishe manager? ubundi ibyo bavuga ntabwo namenya ibyaribyo simpari”.

HANGA News,twashatse manager yatubwiraga turamubura kugeza ubwo iyi nkuru isohotse.

Jean Rwikangura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, HANGA News twamubwiye iki kibazo atubwira ko agiyeyo kureba uko bimeze.

Nubwo yemeye ko agiye kureba abaturage bahuye n’ibiza , uyu mubyeyi yatubwiye ko atigeze amuca n’iryeha ntawahageze.

Arimo kuvuga ko, yabuze aho acira nayo Amira yibaza uko bizagenda ko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi inzu ze zigiye gusenyuka burundu.

Amafoto agaragaza uburyo inzu ze zasenyutse ,yabuze gitabara:

Inkutaza z’inzu zaraguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *