Kigali-Remera:Umugabo yapfiriye mu kabari urwamayobera

Mu ijoro ryakeye , ry’uyu wa mbere rishyira uwa kabiri Tariki ya 2/11/2024 , mu murenge wa Remera ,mu kagali ka Rukiri ya kabiri, umujyi wa Kigali, umugabo witwa Lionel Gahizi ufite Imyaka 37 yapfiriye mu kabari kitwa Cloud Resito-Bar, umurambo we ugaragara mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, mu kiganiro na HANGA NEWS yavuze ko uyu mugabo yapfuye mu masaha y’ijoro (ssa Saba), Ati:”Amakuru yibanze ahari nuko dukomeje iperereza, yaje mu kabari saa saba z’ijoro yaka inzoga babona ko ananiwe cyane asaba kwicara hasi nibwo yahise ashiramo umwuka”.

Yakomeje avuga ko , iperereza rikomeje gukorwa kugirango hamenyekane amakuru nyakuri yicyaba cyamwishe.

Umuvugizi wa Police,yakomeje atanga ubutumwa asaba abantu bafite utabari kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kujya batanga inzoga ku bantu babona badafite ibibazo no kujya bubahiriza ibihe bashyiriweho byo gufunga no gufungura utubari.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru HANGA NEWS, twasanze ku kabari yaguyemo batubwiye ko bitumvikana uburyo umuntu apfa saa saba z’ijoro umurambo ukaboneka mu gitondo. Barashyira mu majwi ny’iri kabari guhisha amakuru inzego z’umutekano bacyeka ko hashobora kuba habereye urugomo rudasanzwe dore ko, ako kabari karimo gakora barenze ku mabwiriza agenga utubari yashyizweho n’umujyi wa Kigali.

Akabari yaguyemo RIB ije gutwara umurambo bawutwaye ku bitaro bya Kacyiru kugirango hakorwe iperereza hamenyekane icyamuhitanye.

Polisi yahageze mu gitondo , yatangiye n’iperereza.

Abaturage bahageze ari benshi.

RIB irimo gufata ibimenyetso byaho yaguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *