Turashimira Polisi y’u Rwanda,aho tugeze hose twiyamamaza umutekano uba wuzuye 100% – Dr Frank n’ishyaka rye Green party

Dr Frank Habineza, Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) , bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, bashima ko ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda neza, cyane ko aho bamaze kunyura biyamamaza Polisi y’u Rwanda ibacungira umutekano neza nta kibazo barahura nacyo cy’umutekano muke.

N’ikiganiro cyabereye mu karere ka Rubavu, uyu wa 2/7/2024 , aho Ntezimana Jean Claude ushyizwe ibikorwa byo kwamamaza muri Green party ( Campaign Manager) yavuze ko , bageze ku munsi wa 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamaza bashima Polisi y’u Rwanda ko ibaba hafi nta kibazo cy’umutekano muke barahura nacyo, Ati:”Kugeza ubu nta kibazo twavuga ko gikomeye turahura nacyo, usibye mu karere ka Ngoma aho twasanze bateguye ibikorwa byo kwamamaza ku mashyaka abiri, n’ibintu bitemewe n’amategeko,twarabinenze cyane ”.

Yakomeje avuga ko, ahandi bagiriye ikibazo ni mu karere ka Rusizi, aho basanze abapolisi ari benshi kuri site hacungiwe umutekano ubona ko byakanga abaturage ariko yaje kuganira n’umwe ubayobora birakemuka, Ati:”Green party, turashimira inzego z’umutekano,ngirango aho tugeze hose mubona ko Polisi iba ihacungiye umutekano , n’ibyiza cyane ntawe uraduhutaza i Rusizi niho twageze dusanga hari abapolisi benshi natwe turikanga twibazaga icyabaye ,ariko ndashimira uhayobora ko twamugejeho Impungenge ko birimo gutera ubwoba abaturage, yashubije neza cyane asaba ko uburyo twifuza ko baducungira umutekano aribwo bubahiriza, rwose yabishyize mu bikorwa Polisi ijya mu nkengero Igikorwa cyacu cyarangiye neza”.

Dr Frank Habineza, nawe yashimiye inzego z’ibanze yongeraho n’uzumutekano cyane police y’u Rwanda, Ati:”Ngirango aho tugeze hose twakirwa neza n’abayobozi mu nzego z’ibanze, naha Rubavu mwabibonye ko Meya yiyiziye, n’ibyiza cyane, ariko Polisi yacu nayo turayishimira niyo bibaye ngombwa ko baduha Imodoka itugenda imbere barabikora”.

Yashoje avuga ko , hamwe n’ishyaka rye , Green party ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda neza ,Ati:”Ubu nta kibazo dufite, tumaze kuzenguruka uturere 15 twose byagenze neza, hari n’abaturage twagiye duhura ukumva baravuze ngo tuzabatora 100%, ndashimira n’itangazamakuru kuva twatanga kandidature yacu muri Komisiyo y’amatora mwakomeje kutuba hafi turabashimiye”.

HANGA News, twavuganye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga atubwira ko gucunga umutekano w’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ari ishingano ,Ati:”Kugeza ubu,police y’u Rwanda turashimira abakandinda uko ari batatu bahatanira kuyobora u Rwanda bitwaye neza, iminsi bamaze biyamamaza turabona ko nta kibazo ndetse n’abanyarwanda baza kumva imigabo n’imigambi yabo nta bikorwa byo guhangana turabona, police irabashimira ko bitwara neza ko bumvira n’inzego z’umutekano zibayobora aho banyura naho bari kwiyamamaza”.

Ikindi nuko, Polisi y’u Rwanda yijeje abakandinda biyamamaza ko izakomeza kubacungira umutekano neza , Ati:”Ngirango hasigaye indi minsi , ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje, Polisi yacu yahawe amahururwa turabizeza ko twiteguye gukomeza kubarindira umutekano nta wuzabahunganya”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yaboneyeho gutanga ubutumwa bugira , buti:”Turasaba abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bumva ibitekerezo by’abakandida mu mahoro nta guhangana ngirango bose ibyo bavuga nibyo bazabagezaho kandi byiza ,rero bumve ko nta guhangana birimo, abayamamaza Polisi tubasaba ituze mu baturage kuba badahuza ibitekerezo s’ikibazo ndizera ko bahatanira iterambere ry’igihugu ”.

Aha hari Ngororero, aho abaturage bari benshi Polisi ihari icungiye Dr Frank Habineza umutekano.

Agendana n’abamucungiye umutekano batambaye impuzangano.

Agenda ari kumwe na Madamu we.

Yashimye ko aho ageze yakirwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Akunze kugenda mu mihanda asuhuza abaturage.

Aho ageze hose , yishimira ko police iba ihari icunze umutekano neza.

Aho yiyamamariza haba hacungiwe umutekano muburyo bukomeye.

Bari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Aho ikiganiro cyabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *