Abayobozi n’abakozi ba Kigali Leather Cluster basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi (Amafoto )
Ubuyobozi n’abakozi bagize ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu (Kigali leather cluster) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu kane tariki ya 11 Mata 2024, witabirwa n’abayobozi ndetse n’abakozi ba Kigali Leather Cluster.

Aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside, iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka.

Kamayirese Jean D’amour, uhagarariye KLC avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenosdie yakorewe Abatutsi rwa Kigali yahigiye byinshi cyane akaba yatanze ubutumwa bw’icyizere ndetse no kubabarira.

Yahaye urubyiruko rwo mu Rwanda kwiga kubabarira kuko nibo Rwanda Rwejo kandi bakamenya ko nyuma y’ibyabaye byose ubuzima bukomeza .

Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwihangana ndetse banatanga imbabazi kubabiciye abo mu miryango yabo kuko iki aricyo gihe ngo bibuke kandi biyubaka.

