Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri 6 muri Polisi y’igihugu barimo CG Gasana
Perezida Paul Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku ba Komiseri batandatu muri Polisi y’Igihugu barimo CG Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CP Butera Emmanuel, CP, Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare, ACP Privat Gakwaya.

Perezida Kagame kandi yashyize mu kiruhuko ba Ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 ndetse n’abapolisi basanzwe 60. Hakiyongeraho ba ofisiye batandatu bahawe ikiruhuko kubera impamvu z’uburwayi ndetse na barindwi bagiye mu kiruhuko ku zindi mpamvu zitandukanye.

