Ngororero:Umukobwa aratabaza-Arashinja ubuhemu umusore yarihiye Kaminuza wari wamwijeje kuzamuhemba amugira umugore we

Umukobwa witwa Mizero Rosine afite Imyaka 28, atuye mu murenge wa Nyange, mu kagali ka Mbuganyana, akarere ka Ngororero, arimo kuzengura mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, asaba kurenganura avuga ko yakorewe ubuhemu n’umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude.

Nkuko uyu Mizero Rosine, abisobanurira umunyamakuru , yavuze ko uyu musore bakundanye kuva biga mu mashuri abanza, ariko baza gutandukana bageze mu mashuri yisumbuye , baza kongera gukundana barangije kwiyiga.

Yagize, ati:”Twakundanye kuva cyera, namuhaye ibirenze umutima wanjye , kuko namukundaga cyane , turangije amashuri yisumbuye we yigishaga mu mashuri abanza njyewe ngana ubucuruzi kuko narifite akabari na Resitora, tuza kumvikana ko akomeza amashuri ariko nta bushobozi yari afite biba ngombwa ko murihira ajya kwiga muri Piace Rubengera, twumvikana ko nasoza kwiga tuzabana tugakora ubukwe akangira umugore we byemewe n’amategeko”.

Rosine , yakomeje avuga ko yamurihiye amafaranga arenze Miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda , ariko yatunguwe nuko amasezerano bagiranye Jean Claude yatangiye kuyica kugeza naho yamubwiye ko atakimukanda.

Ati:”Yarangije amasomo , ntiyanumira muri Defance ye ,ndetse na Graduation ntabwo yanumiye , mubajije impamvu atanyitaho nk’umukunzi we, abwira ko atakinkunda icyo yashakagaho ari ukwiga none arabirangije arimo guhembwa neza”.

Uyu mukobwa , arimo gutakambira umuhisi n’umugenzi avuga ko yakorewe ubuhemu, asaba ko , uyu musore yakwita byibura ku bana babiri babyaranye.

Uwizeyimana Jean Claude, we ibyo uyu mukobwa avuga arabihaka ,akavuga ko yabijyanye mu rwego rw’abunzi , ategereje imyanzuro.

Niyihaba Thomas , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, yabwiye tv1 ,dukesha iyi nkuru ko, iki kibazo bakizi , ati:”Baratugannye tubagira inama biranga, bakwiyambaza inkiko kuko nta masezerano ahari yanditse bagiranye twashingiraho dukemura ikibazo”.

Mizero Rosine urimo gutabaza, yakorewe ubuhemu na Jean Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *