Nibwo bwa mbere Jali iyobowe n’Umugore kandi w’Umubyeyi -Abaturage bishimira gusangira umuganura n’ubuyobozi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, INGABIRE Olive yasangiye umuganura n’abatujwe mu mudugudu wa Nkusi ku bufatanye na Strive Fondation Rwanda.
Imiryango yaganujwe, isaga 42 aho bahawe ibyo kurya birimo umuceli ibiro (250kg) Kawunga ibiro ( 250kg) ,Ibishyimbo ibiro (250kg) n’Ifu y’Igikoma igera ku biro (500kg).
Abaturage baganujwe, babwiye HANGA NEWS ko bishimiye kubona Gitifu w’umurenge yaje kubaganuza kandi akabazanira, hamwe n’abashyitsi mugusangira kubyagezweho muri uyu mwaka.
Bifuje, ko umwaka utaha bazongera gusangira cyane ko bizeye ko noneho uburumbuke buziyongera kurushaho .
Mu byishimo byinshi bagize ,bati:”Turanezerewe cyane,,,, nibwo bwa mbere twamenya ko Jali iyobowe n’umugore Kandi w’Umubyeyi , ntacyo twavuga usibye kumwifuriza ibyiza kuko yadukoze ku mutima umuganura w’uyu mwaka ntabwo uzatuva mu mutwe”’.

Ubwo Gitifu yari aho batujwe bicaranye bari gusangira umuganura.

Ibyo kurya yari yabazaniye byo kubaganuza.

Bari mu biganiro , bakira Gitifu n’abashyitsi .
Abaturage baje bitwaje udufuka batwaramo ibyo baje kubaganuza bishimye.


